Breaking News

2023-11-29 05:46:54

Youssef Rharb wasabiwe imbabazi na bagenzi be bakinana ashobora kwigendera

2023-11-29 03:18:04

Hagiye kubaho impinduka zikomeye mu gutwara abagenzi muri Kigali

2023-11-29 02:56:30

Gen.(Rtd) Kabarebe muri Senegal yagaragaje icyatuma Afurika igira umutekano usesuye

2023-11-28 23:50:27

Abasirikare bakuru ba Siyera Lewone barafunzwe bazira gushaka guhirika ubutegetsi

2023-11-28 06:01:12

CECAFA U18:Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe niya Kenya

2023-11-28 03:37:26

Bimwe mu bikorwa by’iterambere by’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na Mozambique

2023-11-28 03:28:09

Abayobozi ba EALA bafite ikizere cyuko ibibazo byo muri RDC bizakemuka vuba

2023-11-27 21:29:38

Niger, ifatirwa ibihano, ikora uruganda rushya rw'amashanyarazi

2023-11-27 21:10:01

Umurwa mukuru wa Siyera Lewone usubiye mu buzima busanzwe mu gihe guhiga ibitero bikomeje

2023-11-27 20:46:50

Ghana Cardinal Peter Turkson: Igihe kirageze cyo gusobanukirwa abaryamana bahuje igitsina

Advertise Here

Agaciro kibyangirikiye mu nyubako yi Musanze yahiye kamenyekanye

Agaciro kibyangirikiye mu nyubako yi Musanze yahiye kamenyekanye

Nyuma y’uko inyubako yo mu kigo gitegerwamo imodoka (Gare) mu Karere ka Musanze, yibasiwe n’inkongi y’umuriro igakongokeramo ibyari birimo, hatangajwe ko hangirikiyemo ibifite agaciro ka miliyoni 65 Frw.

Iyi nkongi yibasiye inyubako y’igorofa iri muri Gare ya Musanze, yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yari ifite imbaraga nyinshi, ndetse hangirikiramo ibikoresho binyuranye.

Iyi nyubako yari igizwe n’imiryango 18, yakoreragamo ibikorwa binyuranye, birimo ubucuruzi bw’ibikoresho binyuranye, ndetse n’ibiro bya RFTC, n’iby’ikigo cy’ubwishingizi cya Prime Insurance.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kuzimya iyi nkongi yari yibasiye iyi nyubako, ariko risanga byinshi byakongotse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko iyi nkongi yahiriyemo ibikoresho binyuranye.

Yagize ati “Birimo imashini za mudasobwa, ibiribwa byari mu bubiko, utubati, intebe n’ibindi bitandukanye byari mu maduka cumi n’arindwi muri cumi n’umunani yakoreraga muri icyo gice cyo hejuru.”

SP Jean Bosco Mwiseneza uvuga ko abacuruzi bamwe ari bo bari bafite ubwishingizi muri aba bose, yatangaje ko ibarura ryakozwe, rimaze kugaragaza ko hahiriyemo ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 65,3 Frw.

Ubwo iyi nkongi yabaga, bamwe mu bakorera muri iyi Gare ya Musanze, bavuze ko ishobora kuba yaratewe na gaze ya resitora yakoreraga muri iyi nyubako, ishobora kuba yaraturitse igateza iyi nkongi.

@REBERO.CO.RW

Advertise Area

your advertise