Nyuma y’uko inyubako yo mu kigo
gitegerwamo imodoka (Gare) mu Karere ka Musanze, yibasiwe n’inkongi y’umuriro
igakongokeramo ibyari birimo, hatangajwe ko hangirikiyemo ibifite agaciro ka
miliyoni 65 Frw.
Iyi nkongi yibasiye inyubako
y’igorofa iri muri Gare ya Musanze, yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere
tariki 20 Ugushyingo 2023, yari ifite imbaraga nyinshi, ndetse hangirikiramo
ibikoresho binyuranye.
Iyi nyubako yari igizwe n’imiryango
18, yakoreragamo ibikorwa binyuranye, birimo ubucuruzi bw’ibikoresho
binyuranye, ndetse n’ibiro bya RFTC, n’iby’ikigo cy’ubwishingizi cya Prime
Insurance.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda
rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kuzimya iyi nkongi yari yibasiye iyi
nyubako, ariko risanga byinshi byakongotse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu
Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko iyi nkongi yahiriyemo
ibikoresho binyuranye.
Yagize
ati “Birimo imashini za mudasobwa, ibiribwa byari mu bubiko, utubati,
intebe n’ibindi bitandukanye byari mu maduka cumi n’arindwi muri cumi n’umunani
yakoreraga muri icyo gice cyo hejuru.”
SP Jean Bosco Mwiseneza uvuga ko
abacuruzi bamwe ari bo bari bafite ubwishingizi muri aba bose, yatangaje ko
ibarura ryakozwe, rimaze kugaragaza ko hahiriyemo ibikoresho bifite agaciro ka
Miliyoni 65,3 Frw.
Ubwo iyi nkongi yabaga, bamwe mu
bakorera muri iyi Gare ya Musanze, bavuze ko ishobora kuba yaratewe na gaze ya
resitora yakoreraga muri iyi nyubako, ishobora kuba yaraturitse igateza iyi
nkongi.