Guverinoma y’u Rwanda yatangaje
ko hari kunozwa amasezerano azatuma gahunda yo kohereza abimukira n’abasaba
ubuhungiro bari mu Bwongereza, ishoboka mu buryo bworoshye.
Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize
Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano ya mbere
y’iki Gihugu n’u Rwanda, ruvuga ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije
n’amategeko.
Ni icyemezo cyubashwe na Guverinoma
y’u Rwanda kuko cyafashwe n’urwego rubifitiye ububasha, ariko yamagana
ibikivugwamo ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye cyakoherezwamo abo bantu
bakuwe mu Bwongereza, ngo kuko hari impungenge ko bazahita bosubizwa aho bavuye.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda,
Yolande Makolo; mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV,
yavuze ko u Rwanda rudafite icyo rwakora kuri kiriya cyemezo, ariko ko rutabura
kugira icyo rukivugaho.
Yagize
ati “Mbere na mbere ni icyemezo cy’urwego rw’Ubucamanza bw’u
Bwongereza, twe ntitugifiteho ububasha, ariko icyo tutemera ni ukugaragaza u
Rwanda nk’Igihugu kidatekanye.
U
Rwanda ni ahantu hatekanye ku buryo nta bimukira cyangwa abasaba ubuhungiro
bashobora gusubizwa iwabo ngo babe bagirirwa nabi. Ibyo ntabwo u Rwanda
rushobora kubikora.”
Yolande Makolo akomeza avuga ko iri
sezerano rinari muri ariya masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza ku
buryo nta n’uwari ukwiye kubishidikanyaho, ndetse ko byanitaweho mu masezerano
ari gutegurwa ubu.
Ati “Tuzanabihamya mu masezerano turi kuvugurura. Izo mpungenge z’uko
abimukira basubizwa mu Bihugu baturutsemo, zarasubijwe, kandi bizanashyirwa mu
masezerano.”
Ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu
Bwongereza rwari rumaze gufata kiriya cyemezo, Minisitiri w’Intebe w’iki
Gihugu, Rishi Sunak yahise atangaza ko azakora ibishoboka byose iyi
gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikagerwaho.
Yagaragaje
indi nzira igomba kunyura kugira ngo uyu mugambi ushyirwe mu bikorwa byanga
byakunda, aho yagize ati “Ndatangaza ko tugiye gutera
indi ntambwe idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo
bizatuma Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije
amategeko kandi ko u Rwanda rutekanye.”
Rishi Sunak kandi yavuze ko
atazigera yongera kwemera ko hari abandi bazongera kwitambika iyi gahunda,
by’umwihariko Urukiko rwo mu mahanga.
Yagize
ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege
ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nirutambamira
icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege
igende.”
@REBERO.CO.RW