Mu
kiganiro n’itangazamakuru, umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yatangaje ko
we ubwe yatunguwe n’imikorere y’ingabo z’u Burundi, zigeze muri Congo, atangaza
ko zahinduye ibyo bari bavuganye igihe yari yagiye I Burundi, avuga ko
icyabazanye gitandukanye n’ibyo bari gukora.
Bertrand Bisimwa yemeza ko aba basirikare icyo bari baje
gukora ari ukujya hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo ,
hanyuma bagafasha abaturage babarindira umutekano.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ibi mu gihe izi
ngabo zishinjwa kwivanga mu mirwano, izi nyeshyamba zihanganyemo n’ingabo za
Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanya mu mirwano, barimo FDLR, Wazalendo
n’abacanshuro, bityo uyu mugabo akemeza ko ibyo basezeranye, mu masezerano
abemerera kuza mu gihugu cyabo ntaho ahuriye n’ibyo bakora.
Bertrand Bisimwa atangaza ko mbere y’uko izi ngabo ziza muri
iki gihugu yari yabanje kujyayo I Burundi, hanyuma baganira ku mikorere yazo,
igihe zizaba zigeze muri Congo ariko akemeza ko yatunguwe amaze kubona ibyo
bari gukora.
Yagize ati” Naratunguwe mbonye ibikorwa byabo kandi twari
twaravuganye, mbese narumiwe mbura uko nifata.”
Ibi yarimo abivuga mu gihe ingabo z’u Burundi ziri mu
butumwa bwo kubunga bunga amahoro k’urundi ruhande zarimo zitangaza ko
zigiye guhangana n’uyu mutwe ndetse zinasaba ingabo za Leta ya Congo na
Wazalendo gusubira inyuma kugira ngo birebanire.