Umuyobozi w’ishyaka ritavuga
rumwe n’ubutegetsi muri Chad, yatangaje ko igihe kigeze ngo biyunge
n’igisirikare gifite ubutegetsi mu biganza, ku bw’ineza y’Igihugu cya Chad.
Ibi
Succès Masra utavuga rumwe n’ubutegetsi, yabibwiye abaturage
babarirwa mu magana bashyigikiye ishyaka rye, bari bateraniye i N’Djamena.
Yagize
ati “Ndashaka kubamenyesha ko twari twaravuye mu butabera no
kuringaniza, tugamije kuzamura ijwi ryacu naryo rikumvikana. Ariko, uyu munsi
tugarukanye n’ubundi intego imwe, yo guharanira gushyiraho ubutabera no kungana
imbere y’amategeko mu gihugu cyacu.
Uyu
munsi, imiryango yacu irafunguye, imitima yacu irafunguye, ndifuza ko namwe
mufungura iyanyu, kugira ngo inzira y’ibiganiro ikomeze muri iki gihe
cy’inzibacyuho, yatangiye mu mwaka wa 2021.”
Yakomeje avuga ko umwaka wa 2022
waranzwe n’umwuka mubi, b’yumwihariko ku itariki 20 z’ukwezi kwa 10 ubwo habaga
imyigaragambyo idasanzwe.
Ati ”Ariko dushobora kuzisanga mu gatebo ko kwishyira ukizana muri
2024, ubwo abaturage ba Chad bazaba bitorera umuyobozi wabo, mu mahoro
n’ituze.”
Masra avuze ibi mu gihe umwaka ushize ari we wari ku
ruhembe rw’abigaragambyaga, bamagana igisirikare cyafashe ubutegetsi kiyobowe
na TMC, nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby wahoze ari Perezida w’iki Gihugu cya
Chad.
Ni imyigaragambyo yakomeje no mu
mwaka wa 2022, isiga abaturage b’abasivili barenga 50 babuze ubuzima, nubwo
abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko yaguyemo abarenga 300.