Kuri uyu wa Gatatu tariki 15
Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwajuririwe ku cyemezo
cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire, rwashimangiye icyemezo cyari
cyajuririwe, rwemeza ko umugambi w’u Bwongereza n’u Rwanda, udakurikije
amategeko.
Ni icyemezo uru Rukiko rwashimangiye
ruvuga ko u Rwanda atari Igihugu cyizewe cya gatatu gikwiye kohererezwamo abo
bimukira n’abashaka ubuhungiro, ngo kuko hari impungenge ko bashobora guhita
basubizwa mu Bihugu bahunze.
Ni ingingo itarashimishije u Rwanda,
rwanamaganye ibyatangajwe n’uru Rukiko rw’Ikirenga, ko atari Igihugu gitekanye,
ruvuga ko ibyari byakozwe byose bikurikije amategeko n’amasezerano mpuzamahanga
ajyanye no gutabara imbabare.
U Rwanda rwanavuze kandi ko rusanzwe
rucumbikiye impunzi ndetse runakomeze kuzakira, rukaba runashimirwa n’imiryango
mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR)
kuba ruri mu Bihugu bya mbere byita ku mpunzi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,
Rishi Sunak na we yagize icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko
rw’Ikirenga rw’Igihugu cye, avuga ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye kugira icyo
ikora.
Yagize
ati “Sinanyuzwe n’iki cyemezo uretse ko nacyakiriye kandi nkaba
nacyubashye kuko biri mu biranga kugendera ku mategeko nk’ingenzi muri
demokarasi y’Igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza
yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu yari yiteguye kuzakira icyemezo cyose
kizafatwa n’uru Rukiko rw’Ikirenga.
Ati “Ni yo mpamvu twatangiye gukorana n’u Rwanda ku masezerano
mpuzamahanga azatuma habaho icyizere gishingiye ku mategeko ko abimukira bazava
mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda, bazaba bafite umutekano, kandi ko
batazajyanwa ahandi.”
Rishi Sunak yakomeje avuga ko
n’ubundi muri aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, harimo ingingo ivuga ko
mu gihe byaba ngombwa, abimukira boherejwe bazasubizwa mu Bwongereza mu gihe
byasabwa n’Urukiko rubifitiye ububasha.
Ati “Tuzakomeza gushaka uburyo hashyirwa mu bikorwa aya masezerano
yacu n’u Rwanda tugendeye ku cyemezo cyafashwe uyu munsi, kandi tuzayemeza.”
Akomeza
agira ati “Ndatangaza ko tugiye gutera indi ntambwe
idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo bizatuma Inteko
Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije amategeko kandi
ko u Rwanda rutekanye.”
Yavuze ko igihe Inteko izaba yemeje
aya masezerano, ntakizabuza Indege izajyana abimukira mu Rwanda gufata ikirere,
kabone nubwo hatangwa ibirego mu nkiko.
Kabone nubwo Komisiyo
y’Uburenganzira bwa muntu mu Nteko y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi na yo
yakwitambika aya masezerano, Minisitiri w’Inteke Sunak yavuze ko ntakizabuza ko
ashyirwa mu bikorwa.
Ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege
ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi,
nirutambamira icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira
ngo indege igende.”
Aya masezerano y’u Bwongereza n’u
Rwanda yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize wa 2022 yagiye arwanywa na
benshi, yari yabanje kwemezwa n’Urukiko Rukuru rwari rwaregewe na bamwe mu
bagombaga koherezwa, bahita bajurira Urukiko rw’Ubujurire, rwaje kuyanga, nabwo
Guverinoma ntiyanyurwa ihita ijurira urw’Ikirenga, na rwo rukaba rwayatesheje
agaciro.