Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga
mu Bwongereza, rutesheje agaciro gahunda yasinywe hagati ya Guverinoma y’iki
Gihugu n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira, bamwe mu bagize Guverinoma yacyo
bagaragaje ko bifuza ko uko byagenda kose iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa.
Twibukiranye ibyatangajwe mbere na nyuma y’iki cyemezo, n’igishobora
kuzavamo.
Gutsindwa mu rubanza u Bwongereza
bwari bumazemo umwaka n’amezi atanu; birasa n’ibitaraje bitunguranye kuri
Guverinoma y’u Bwongereza, hagendewe ku ibaruwa ya Suella Braverman umaze
iminsi itatu akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Ushinzwe umutekano w’imbere mu
Gihugu cy’u Bwongereza.
Ku munsi wabanjirije isomwa ry’iki
cyemezo, Braverman yari yaciye amarenga ko u Bwongereza bugomba gutsindwa
kubera ko Minisitiri w’Intebe yanze gufata imyanzuro iha ubwigenge uyu mugambi
bagiranye n’u Rwanda.
Mu
ibaruwa ye, yagize ati “Nakubwije ukuri kuva ku munsi
wa mbere ko nutava mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu;
kuko uburyo bwizewe kandi bwihuse bwo gushyira mu bikorwa amasezerano
twagiranye n’u Rwanda ari ugukumira urwo rukiko n’indi miryango irengera
uburenganzira bwa muntu kutubuza ububasha bwo kujyana abatemerewe kuba mu
Bwongereza. Ako kanya umugambi wacu wahita ufatwa nk’uwihutirwa kuruka ibindi.”
Yakomeje
agira ati “Kubyanga kwawe ntabwo ari ukwica amasezerano
gusa, ahubwo ni ukugambanira icyizere wahaye Igihugu kandi wakabaye ukora
ibishoboka byose ugahagarika ubwato.”
Ese
Icyizere kiracyahari?
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko uhuje
neza n’ibyo uyu muyobozi yanditse muri iyi baruwa isezera ku nshingano zarimo
no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano bagiranye n’u Rwanda;
Keir Rodney Starmer uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavugiye mu
Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko Minisitiri w’Intebe agomba gusaba
imbabazi z’uko yapfushije ubusa imisoro y’abaturage ayishora mu mugambi
udashoboka.
Yagize
ati “Yaburiwe inshuro nyinshi ko ibi bitazakunda. Ubu aragaragaye kuko
imwe mu nkingi z’imitegekere ye irapfuye. Ese ubu ntagomba gusaba imbabazi
Igihugu ko yapfushije ubusa miliyoni 140 z’amapound z’imisoro y’abaturage
kugira ngo amare iki gihe cyose mu kazi ntacyo akora.”
Rishi Sunak wari umwicaye imbere,
yahise asubiza uyu munyapolitiki, yisanze inama yahawe n’umukozi aherutse
kwirukana muri Guverinoma ye, avuga ko agiye kubishira mu bikorwa; kandi ngo
ntibizarerenza muri Gicurasi 2024 abimukira ba mbere bataragera i Kigali.
Yagize
ati “Sinzemera ko inkinko z’amahanga zihagarika indege. Urukiko rw’u
Burayi nirushaka kwitambika aya masezerano; niteguye gukora ibishoboka byose
kugira ngo indege zihaguruke. Sinzabyemera. Kuko sinemera ko hari umuntu
utekereza ko amasezerano y’ubumwe bw’u Burayi ajyanye no kurengera
uburanganzira bwa muntu yari agamije kubuza Inteko Ishinga Amategeko yigenga
kujyana abimukira mu Gigihugu gitekanye kandi cyubahiriza amategeko
mpuzamahanga.
Ni
yo mpamvu nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkureho inzitizi zose kugira ngo
aya masezerano ashyirwe mu bikorwa nk’uko byateganyijwe ko indege za mbere
zizabajyana mu muhindo w’umwaka utaha.”
Minisitiri mushya ushinzwe umutekano
imbere mu Gihugu, James Spencer Cleverly umaze iminsi itatu mu nshingano,
yavuze ko izi mpinduka zitagamije inyungu za politike, icyakora bagenzi be
bahise bamuha inkwenene.
Yagize
ati “Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihe byagaragara ko amategeko
y’imbere mu Gihugu abangamiye uyu mugambi; yiteguye kuyahindura, ariko nagiraga
ngo mbabwire ko tudashyize imbere ibyifuzo bitari ngomba kubera inyungu za
politiki. Turashaka gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye n’u Rwanda.”
Mu mahitamo atatu u Bwongereza bwari
busigaranye bwakomatanyije abiri yose agamije gushyira mu bikorwa amazerano
bagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022.
Hiyongereyeho ingingo yo guhindura
imiterere y’aya masezerano ku buryo uzayagiraho ikibazo atazongera gutekereza
inkiko, gusa bigomba kwemezwa n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.