Ikipe
y’u Rwanda y’abagore yabonye iyi tike kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo
2023 nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri.
Muri
iki gikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball, mu cyiciro cy’abagore hitabiriye
amakipe 10, ane muri buri tsinda yagiye muri 1/4, aho u Rwanda rwabaye urwa
gatatu, rukazahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda B ari yo Brazil, mu mukino
uzaba kuwa Kane.
Ni
mu gihe ikipe y’abagabo na yo yasoje imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa
gatatu aho rukurikira Misiri na Iraq.
U
Rwanda rukina na France kuri uyu wa Gatatu mu mikino yo guhatanira imyanya kuko
amakipe atanu yose atarageze muri 1/4 agomba guhura.
Kuwa
Kane tariki 16 Ugushyingo u Rwanda ruzongera rukine na Algeria, kuri uwo munsi
kandi ruzongere rukine n’ikipe y’u Bwongereza ku mugoroba.
Iyi
mikino yo guhatanira umwanya wa 9 kugeza kuwa 13, u Rwanda ruzayisoza rukina
n’ikipe y’Igihugu y’u Buhindi ku wa Gatanu.
@REBERO.CO.RW