Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko yiteguye gushaka indi manda mu matora ya perezida 2026. Ku wa kane, Museveni yatangaje ko afite imbaraga z’umubiri, avuga ko ari yo mpamvu urubyiruko rukomeje kumuhamagarira gushaka manda ya karindwi ku butegetsi.
Perezida yabwiraga abanyeshuri ibihumbi n'ibihumbi bo mu mashuri atandukanye bagize gahunda yo gukunda igihugu, ku kibuga cya Kololo.
Mw'ijambo rye, Museveni yinginze abasore kwita ku mibereho yabo no kwirinda ibishuko byabangamira ejo hazaza habo.
Yatanze urugero rwe, ufite imyaka 79, aracyafite ubuzima bwiza.
Ibi ngo ni ukubera ko atanywa inzoga cyangwa ngo akoreshe ibiyobyabwenge bigabanya umubiri.
Agira ati: "Ubu ngiye kugira imyaka 80, ariko urumva umbajije ngo nkomeze kuyobora intambara. Ibi ni ukubera ko meze neza; Ntabwo ndwaye. Iyaba nari ndwaye nakabaye ndi mu kagare k'abamugaye ntiwari kumbuza amahwemo uvuga ngo 'Jaajja tova ku main.' Urabivuze kuberako ubona ko ngifite imbaraga. Ibyo biterwa nuko ntanywa inzoga. Ni akaga cyane ku mubiri. Ntabwo kandi nanywa itabi, kereka niba hari ubundi burozi ufata. ”
Perezida kandi yihanangirije urubyiruko kwirinda izindi ngeso mbi nk'ubusambanyi bushobora kubatera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati: "Iyo wikunda uba wiyitayeho kugirango utazajya mu bibazo".
N'ubwo Perezida Museveni yanze kuva kera ibiganiro mbwirwaruhame bijyanye n'amatora yo mu 2026 mu gihe havugwa ko umuhungu we Gen Muhoozi Kairugaba ashaka gusimbuka, byumvikane ko benshi mu bayobozi bakuru ba NRM n'abayobozi bakomeye muri UPDF biyemeje kumushakira indi manda.
@Rebero.co.rw