Abarerera muri GS Umucyo Karengera, mu murenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma yo gusobanurirwa imitsindire y’abana babo umwaka ushize,haba mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye,aho bose batsinze 100%, no mu bigaga mu myaka itarabikoraga,hafi ya bose ngo bakoze bishimishije, bigaha icyizere abahazanye abana uyu mwaka cyo kurerera ahaboneye.