Nyuma
y’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bushimiye GSFAK nk’indashyikirwa mu
mitsndire y’umwaka w’amashuri 2021-2022, umwaka ushize rikarushaho mu barangije
icyiciro rusange cy’ayisumbuye,ubuyobozi bwaryo bukanavuga ko bufite icyizere
ko n’amanota y’abarangiza uwa 6 nasohoka bazaba bahagaze neza,ababyeyi
barirereramo biyemeje gukomeza kurigira indashyikirwa.
Iri
shuri riri mu mashuri 7 gusa mu gihugu yahawe amahirwe yo kongera kwakira
ishami ry’ubuforomo ryari ryarahagaze muri 2007, mu nama y’inteko rusange
y’ababyeyi bahererera iherutse, bongeye kwishimira imitsindire y’umwaka ushize
mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu banyeshuri 63 bakoze,bose batsinze
neza,ku manota yo hejuru,banahabwa amashuri abacumbikira nta n’umwe ubuzemo.
Umuyobozi
waryo kandi, Rév.past,Ukizebaraza Léon Emmanuel, yavuze ko no mu mashuri
adakora icya Leta abana batsinze ku kigero gishimishije kuko muri 757, abagera
kuri 728 bahwanye na 96,1%,bose bimutse,bigira imbere ku mwaka wabanje kuko wo
bari batsinze ku kigero cya 95%,akavuga ariko ko intego ari uko bazagera ubwo
bose batsinda 100%, binajyanye n’ireme,atari amanota gusa.
Banagaragarijwe
kandi ko,nk’ishuri ry’itorero EMLR ryitaye ku burezi, ikinyabupfura gihabwa
umwanya ukomeye, umwana uhiga akaba agomba kurangwa n’ingandagaciro z’umunyarwanda
nyawe,aha ababyeyi bakaba bagomba kubigiramo uruhare rukomeye cyane,kuko
uwarezwe neza mu rugo n’iyo asohotse yigaragaza.
Iyi
mitsindire yo hejuru kandi ngo,uretse uruhare rw’ababyeyi,ubuyobozi
bw’ishuri,abana ubwabo n’izindi nzego zinyuranye zirebwa n’uburezi,abaharerera
banemeza ko n’aho riherereye ubwaho hatuma ritsinda,kuko riri ku nkengero z’ikivu,
aho abana bigira mu mahumbezi y’iki
kiyaga, n’amashyamba meza,atanga umwuka mwiza, riri mu mashuri make mu gihugu
afite iyi miterere,nk’uko n’ababyeyi babivuga.
Bizimungu
Floribert umaze kuharerera abana 3, ati’’ mu by’ukuri urebye n’aka kayaga keza
bigiramo kazamurwa n’ikiyaga cya kivu, n’amashyamba atanga umwuka mwiza,ubwabyo
byakorohereza abana gutsinda neza,keretse uwaza ari indangare ku giti cye,ari
yo mpamvu numva abana banjye bose bahanyura,kuko 2 bamaze kuhanyura,n’undi
uhari ubu,mbabonamo icyizere cyiza cy’ejo hazaza.’’
Anavuga
ko n’ubuyobozi rifite bwita ku bana nk’inshingano zabwo ,zikaba n’inshingano
z’itorero ryarishinze, bigisha abana indangagaciro za gikirisitu, ubwabyo
bishimishije kuko umwana atarerwa mu bumenyi bw’amasiyanse gusa,anarerwa mu
mutima nama,kuko ubumenyi butagira umutima nama ntacyo bumara.
Izi
ndangagaciro za gikirisitu zinagarukwaho na past. Rusimbi Martin, uhafite abana
2 barimo n’uwiga iri shami rishya ry’ubuforomo, uvuga ko nk’ababyeyi bazakomeza gukora
ibishoboka byose ngo ibyo ishuri ribakeneyeho babyuzuze,abana babo bakomeze
bige bishimishije.
Ati’’
Ni ishuri ry’indashyikirwa kandi tuzakomeza kurigira indashyikirwa nk’ababyeyi
barirereramo. Hari nk’ibyo ubuyobozi bwatugaragarije rikenera ,tubikoze
twaba ari twe twikorera,nk’uwo musanzu
twawutanga ariko rigakomeza kuturerera neza. Amafaranga y’ishuri abatayishyura
neza bakikubita agashyi, ariko umwana akiga atuje. Twanishimiye uburyo
bagaburirwa neza ugereranije n’ahandi,na byo turabona biri mu bibafasha kwiga
neza.’’
Yarisabye
gukomereza aho,ko n’ababyeyi barishyigikiye mu byo rikora byose, anasaba bagenzi
be gukurikirana abana neza, abadafite
imyitwarire myiza bagakeburwa,unaniranye ababyeyi be bagahamagarwa bagafatanya kureba icyakorwa, rigahora ku
isonga mu mikorere.
Uku
gukurikirana abana kunagarukwaho na Tuyinganyiki Donat,uyobora komite y’ababyeyi baharerera,
uvuga ko,ku bufatanye bwa bose,baharanira ko rikomeza gutumbagira mu mikorere
idasubira inyuma.
Ati’’
Riraturerera uko tubishaka,natwe tugomba kuriba hafi uko ribishaka. Buri
mubyeyi agire inshingano gukurikirana imyigire y’umwana we. Yishyure amafaranga
y’ishuri uko abisabwa,abana bakomeze kugaburirwa neza kuko umwana utariye neza
atakwiga neza. Dushishikarize abana kwiga neza,tubakundishe amasiyanse biga,
nitubikora dutyo tuzaba dusoje umurimo wacu,kandi ntuzaba imfabusa.’’
Umuyobozi
wa GSFAK,Rév.past Ukizabaraza Léon Emmanuel yabwiye Rebero.co.rw,ko yishimiye uburyo ababyeyi bashimishijwe cyane
n’ibyakozwe n’ishuri umwaka ushize,haba mu mitsindire, ikinyabupfura
n’ibindi,ko iyo abo bakorera bishimye na bo nk’ubuyobozi n’abarezi bumva
bishimiye cyane. Yavuze ko imbaraga zakoreshejwe umwaka ushize n’ubu zikomeje.
Ati’’Imbaraga
z’umwaka ushize n’iyawubanjirije
ziracyahari, ahubwo turazongera,tukizera
ko uyu mwaka imitsindire izazamuka birushijeho,cyane cyane ko n’abiga ubuforomo
,aba mbere bazaba bayashoje, ari byiza
cyane. Turashimira cyane cyane ababyeyi uburyo bishimiye ibyo dukora,bitaye ku
bana babo n’uburyo ntacyo twabiyambazamo ngo badutererane. Bakomereze aho.’’
Yizeza
ababyeyi ko ubudashyikirwa rifite mu ruhando rw’andi mashuri ritezabutezukaho, ko riharanira kurenga
akarere rikaza mu ya mbere mu gihugu ,kandi ko bishoboka ku bufatanye bwa
bose,kuko abishyize hamwe nta kibananira,agasaba Leta gukomeza kuriba hafi cyane cyane ku
bikorwa remezo kuko nk’amashuri harimo ashaje,akeneye kuvugururwa ,n’ibindi
rikeneye bikomeza gutuma ritanga uburezi bufite ireme.
GSFAK
ni ishuri ry’itorero EMLR,ryatangiye ku wa 10 Ukwakira,1969. Riri mu mudugudu wa Gataba,akagari ka Kibogora,umurenge wa
Kanjongo,akarere ka Nyamasheke. Kuva icyo gihe kugeza ubu,umuyobozi
waryo,Rév.past.Ukizebaraza Léon Emmanuel,avuga ko abaryizemo n’abarikozemo bagaragara mu nzego nyinshi
zikomeye z’igihugu,zirimo
abadepite,abasenateri,abaminisitiri,ingabo n’abandi, ko ku bufatanye,izina
ryahubatswe ritazahinyuka.
Ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanjongo,Kwibuka Jean Damascène, avuga ko ingufu zaryo zigaragarira mu baharangiza n’uko bitwara ahandi bageze,ko nk’inzego za Leta bazakomeza kuryitaho, rigakomeza umusanzu waryo wo kurerera igihugu nk’uko binari mu nkingi 5 itorero EMLR ryarishinze rigenderaho.