Abayobozi
b’ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ( ESGA) riri mu murenge wa
Shangi,akarere ka Nyamasheke, abaritangije,abarirereramo n’abaryizemo
rigitangira bari mu mirimo itandukanye , n’abaryigamo ubu, baravuga ko ryabaye
igisubizo ku mpinduka z’ubuzima bwa benshi,bagashimira Leta yaryemereye gukora
ku wa 9 Ugushyingo 1998, rikaba ribaye ubukombe.
Byagarutsweho ku cyumweru tariki ya 12
Ugushyingo,ubwo ryizihizaga Yubile y’imyaka 25 ryemewe na Leta nk’ishuri
ryisumbuye,hashimirwa cyane uwitwa Kayitarama Epimaque wari Burugumesitiri wa
Komini Gafunzo ritangira,ubu akaba ari umukozi ushinzwe irangamimerere,ibibazo
by’abaturage na notariya mu murenge wa Bushenge,muri aka karere, n’uwari
umugenzuzi w’ifasi y’amashuri y’icyari perefegitura ya Cyangugu,Ntibaziyaremye Charles
uruhare bagize ngo ribeho.
Iri shuri ryubatse ahahoze hari CERAI kuva
mu 1982 kugeza mu 1995,nk’uko bivugwa na Habimana Emmanuel ,jenoside yakorewe
Abatutsi yasanze aryigamo mu wa 1, akongera kuba uwa 1 wiyandikishije ubwo
ryahindukaga ishuri ryisumbuye ry’ababyeyi,rigafungura imiryango muri
Gashyantare,1997,ubu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa
Nkungu mu karere ka Rusizi, avuga ko nubwo batangiye mu bibazo bikomeye
cyane,yishimira uburezi n’uburere
yahakuye.
Ati’’ Ndanezerewe cyane kuko aho ndi uyu
munsi intangiriro ni ryo. Twatangiye mu 1997,ari iry’ababyeyi bari bishyize hamwe,
dutangira abarimu ari ukubatira mu yandi mashuri, abanyeshuri ari bake,
inyubako ari iza ntazo kuko n’iz’iyo CERAI zari zarasenywe muri jenoside, nta
kurya ku manywa,imfashanyigisho ari ukuzitira,ariko turihangana,turiga,
turatsinda dukomereza ahandi muri Leta,ubu turi abagabo n’abagore
biyubashye,turakorera igihugu impande zose.’’
Yishimira kubona aho uyu munsi
rigeze,ryihagazeho mu ruhando rw’andi mu gihugu,abaryizemo bari mu ngeri zose
z’imibereho mu gihugu no hanze yacyo, kurirereramo na we byamutera ishema, akanishimira aho rigeze mu mikino
n’imyidagaduro nk’uwaribereye kapiteni wa mbere w’ikipe y’umupira w’amaguru
rigitaguza,agashimira buri wese witanze ngo rigere aha, akanasaba abaryigamo
ubu,kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye Leta yabahaye.
Kayitarama Epimaque,ushimirwa cyane n’abatuye
aka gace riherereyemo, abarirereramo,ubuyobozi bw’ishuri n’izindi nzego,
imbaraga yashyizemo ngo ribeho,nk’uwari Buruguesitiri w’icyari komini Gafunzo
icyo gihe, nyuma yo kubwira abari aho intangiriro y’ishuri babona uyu munsi, na
Rebero.co.rw yamwegereye ayivunguriraho
uko byari byifashe icyo gihe.
Yavuze ko ,uretse ishuri ryisumbuye rya
Shangi ryari aho jenoside ikirangira,na EAV Ntendezi, nta rindi shuri
ryisumbuye ryaharangwaga,abana bandagaye,batiga, ubukene ari bwose mu babyeyi
kubera ibibazo jenoside yakorewe Abatutsi yari isize,yegera abo bakoranaga,
umugenzuzi w’amashuri mu yari Cyangugu,Ntibaziyaremye Charles na we wavukaga
muri iyi komini ahitwa I Nyamugari,n’abacuruzi bari bakomeye icyo gihe,batekereza
icyakorwa.
Ati’’ Twabanej gushyiraho ishyirahamwe
rigamije iterambere rya komini Gafunzo turyita ADIGA, ryadufashije gushinga
ishuri,ritangira ari ishuri rya komini
Gafunzo ( Ecole communale de Gafunzo), muri Gashyantare,1997,dushakisha
ibyangombwa muri MINEDUC, ku wa 9 Ugushyingo,1998 batwemerera ko ryemewe na
Leta,yakoherezamo abanyeshuri,ikanahemba abarimu,ubwo ibintu biba bitangiye
kugenda neza.’’
Avuga ko muri 2000 baryise ishuri
ryisumbuye rya Gafunzo ( ESGA) kugeza n’ubu ari ko rikitwa, bakomeza gukomanga
hose, mu myaka yakurikiheyo bubakirwa ibyumba bishya by’amashuri, nyuma
bubakirwa aho abana barara, Laboratwari 3,aho barira n’ibindi byumba
by’amashuri,igihugu cyose kirariyoboka, mu mikino n’imyidagaduro imidari
n’ibikombe birahataha,banaserukira igihugu mu mikino ya FEASSSA,abanyeshuri
baturutse impende zose z’igihugu barahayoboka.
Kayitarama ati’’ Iyo ndebye aho rivuye n’ijabo
ryaryo,bintera ishema,nkumva tutararuhiye ubusa,ngashimira buri wese witanze
ngo rigere aha,mwabonye abarirangijemo uko bahagaze mu gihugu, ababyigamo
uburyo bakeye,n’uburyo ubuyobozi bwaryo bukomeje kumpa ijambo ngo ntange
ibitekerezo bikomeza kuriteza imbere. Iyi Yubile yanshimishije cyane,bitavugwa.’’
Kayitarama wanagize uruhare mu ishingwa
ry’amwe mu yandi mashuri akomeye muri Rusizi na Nyamasheke, ashimira cyane
perezida wa Repubulika Paul Kagame,imbaraga yashyize mu burezi, n’abandi bose
bashishikajwe n’uburezi n’uburere bw’umwana w’umunyarwanda,agasaba abato
kubyaza umusaruro aya mahirwe abo ku ngoma zabanje batagize,nk’uwize uburezi
akavuga ko azakomeza gutanga umusanzu we ngo iri shuri rikomeze imihigo.
Kwitegetse Alexis wariyoboye kuva muri 2001 kugera muri 2014,na we
yishimira aho rivuye n’aho rigeze.
Ati’’ Nahagezenanjye mbona bitoroshye, nibaza aho mpera byanyobeye,
ariko kuko nari ndi kumwe n’abagabo nyabagabo,barimo Kayitarama uyu,
Ntibaziyaremye Charles,n’abandi, nakomeje umutsi turakora, Leta itwubakira andi
mashuri, turitanga bikomeye, n’aho ngendeye nubwo abankurikiye bagize ibibazo
ariko ubuyobozi buriyobora ubu turabushima cyane uburyo bwakomeje kuriteza
imbere.’’
Na we ashimira buri wese wakoze ngo ribe ryizihiza Yubile y’imyaka 25 rihagaze
neza, ari ishuri ry’amasiyansi ryihagazeho mu gihugu, akabasaba gukomereza aho
ngo mu yindi myaka 25 iri imbere ibigwi bizabe birushijeho.
Hanashimiwe umwe mu barishinze akanaba mu
bayobozi ba mbere b’ababyeyi Harelimana
Cyprien, bamwe mu baryigamo ubu biyemeza kugera ikirenge mu cy’abo bose
bababanjirije.
Ndungutse Claude wiga mu wa 6 BCG,ati’’
Kumva ibigwi bya bakuru bacu byaduteye
imbaraga cyane, twumva twagera ikirenge mu cyabo,ari yo mpamvu twiyemeje gukora
cyane ngo rikomeze kuba koko
icyitegererezo.’’
Abayisenga Liliane na we wiga mu wa 6 BCG,
yishimiye uruhare rw’abakobwa baryizemo
mu kugaragaza ubushobozi bwabo mu mirimo hirya no hino. Ati’’ Nubwo abakobwa
bagitinya amasiyansi ariko twe tuyiga,tunayakunda,turasaba gukomeza kwitwbwaho
ngo natwe tuzagere aho bakuru bacu
bageze tunaharenge.’’
Nubwo rigeze aho ryishimirwa na buri wese
ariko,umuyobozi waryo w’uyu munsi, Akimana Ernest, avuga ko hari byinshi
rigikeneye,birimo icumbi ry’abarimu, kurizitira rikarangira, kongera umubare wa
mudasobwa,kuriha umukozi ushinzwe isomero, n’ibindi abona bihageze ryarushaho
guhindura isura.
Ati’’ Dushimira byinshi bariya baritangije,abariyoboye
mbere n’ababyeyi ba mbere barihaye imbaraga bakanaryagura, bakanabona icumbi
ry’umuyobozi,ariko kutagira icumbi ry’abarmu n’ibyo bibazo bindi biracyatubereye
imbogamizi Twizera ko akarere n’izindi nzego ziduhora hafi babizi ,bazafasha
bigakemuka.’’
Ashimira benshi barimo Kiliziya gatolika ya
Shangina,ababyeyi na Leta ibishoboka byose bakora ngo rikomeze
gukomera,akizeza kuzakomeza kuriha ingufu uko ashoboye,nk’umuyobozi waryo w’ubu,afatanije
n’abarezi bagenzi be ashimira cyane.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi,Nabagize Justine, yijeje ko ibishoboka byose bizakomeza gukorwa ngo rirenge aho riri,anishimira uburyo ryatsindishije neza abarirangijemo icyiciro cya mbere cy’aisubuye umwaka ushize,aho 12 bose bujuje, anavuga ko Yubile nk’iyi ari gihe cyo gutekereza ku myaka 25 iri imbere,abwira abahiga ubu ko ari bo b a mbere babwirwa, uruhare rukomeye ari urwabo.
@Rebero.co.rw