Abahinzi b’icyayi mu murenge wa Karambi, akarere ka Nyamasheke
bibumbiye muri koperative COTHEGA baravuga ko imyaka 13 gusa bamaze muri
ubwo buhinzi ibarutira kure iyo bamaze yose bahinga bihinga kuko ntacyo
basaruraga,bamwe basuhukira mu bindi bice by’igihugu ngo barebe ko babaho n’ayo
mahaho ntibayacyure yose,ubu bakaba bakirigitira ifaranga ry’icyayi mu miryango yabo.
Bashimira cyane umukuru w’igihugu Paul
Kagame wabahinduriye ubuzima bigaragara kuko mbere y’icyo cyayi nta wari
guturuka ahandi ngo abagereho,kwaba ukuhatura cyangwa kuhasura kuko umuhanda
uwugeramo ubu icyo gihe ngo wari nk’akayira gahanamye.
Ntawagiraga amazi cyangwa
amashanyarazi,gushyira abana mu mashuri byari umugani, abana bakuze babona
ababyeyi babo bombi bakaba mbarwa, kuko abenshi bakuraga bumva ngo ababyeyi
basuhukiye mu majyepfo kubahahira,ntibazanabone bagaruka,bakababura babafite.
Bavuga ko ubwo umukuru w’igihugu yasuraga
icyari komini Gatare muri 2005,abaturage
bamutakambiye,bamubwira ko nta buzima bafite, abemerera kubuhindura akoresheje
ubu buhinzi bw’icyayi,muri 2010 hatangira inzira zo kugihinga, banahabwa inguzanyo
na BRD ngo imirimo yihute, icya mbere cyeze babura aho bakigurisha kuko nta
ruganda bagiraga.
Icyo gihe n’ubundi batakambiye umukuru
w’igihugu ko bakijyana kugitunyiriza mu ruganda rwa Gisovu,mu karere ka Karongi. Kuba kure cyane,kinajyaniwe rimwe nimugoroba kiriwe
cyangirikira aho bagisoromeye,kigahira mu nzira,kikagerayo ntacyo bakiramira,
kikaba igihombo gisa. Bavuga ko yabumvise vuba abaha uruganda rwatangiye gukora
muri 2018,na rwo ubu ngo rwababereye
inzira nyayo y’impinduka mu iterambere.
Mbonyumufasha Emmanuel w’imyaka 45 uvuga ko yatangiye gusuhuka afite
imyaka 17 kubera ubuzima bubi babagamo,uyu munsi akaba yicaye hamwe n’umuryango
we yinjiza buri kwezi ay’icyayi akiteza imbere atirutse imisozi y’igihugu cyose
ashaka imibereho,avuga ko ari umuhamya w’ubuzima babagamo mbere n’ubwo barimo
ubu.
Ati’’ Tuvuye kure pe! Burya koko ribara
uwariraye. Ugeze aha ukabona ukuntu hakeye,imisozi itatswe n’icyayi
cyiza,dusirimutse,hagendwa,wakwibwira ko ari ko byahoze. Twari inyuma
y’umurongo w’ubukene, kwambara inkweto ari igitangaza, uteka ibijumba ukajya
ubiyora utamira nk’uyora ibishyimbo
bitewe n’uko twabaga tungana. Rwose twari habi cyane.’’
Yarakomeje ati’’ Nkanjye wabunzaga amaguru
ndi umusore ngo ndebe ko nabaho, naragondagonze akazu k’amafuti,k’amategura ,nkabura
n’inkwano ngashaka uwo ndakoye, uyu munsi ndi umuhamya w’impinduka mu
iterambere twazaniwe na perezida Kagame.’’
Avuga ko mu cyayi amaze kwikuriramo inzu
nziza, amazi n’umuriro aho,mu gihe mbere kumva ngo umuntu afite amazi mu rugo
byari igitangaza. Aherutse kugura inyana nziza akayikwa umugore babyaranye
abana 5, yoroje indi nka nyina,agira n’izo asigarana. Abana bariga neza, mu
biruhuko bakarya neza. Byose ngo biturutse kuri iki cyayi.
Yamfashije Marceline,uvuga ko yagize
ingorane zo guterwa inda akiri muto n’umugabo wubatse,bikamukura mu ishuri yari
ageze mu wa 5 w’ayisumbuye, iwabo bakamwirukana,wa mugabo akamushuka akamutera
indi, muri bwa buzima bubi bwo kwibana n’abana 2 undi musore akamubeshya ko
agiye kumutwara akamutera indi, avuga ko iyo icyayi kitaza no kwiyahura byari
gushoboka.
Ati’’ Muri iyo mibabaro yose ubuzima
bwaranshaririye,ngira amahirwe icyayi kiraza kuko nabehswagaho no
guhingiririza, njya gusabayo akazi, bampa ako kujya nikorera imbuto zacyo
zijyana mu mirima, hashize igihe nanjye bampa umurima,nywitaho,umpindurira
ubuzima. Nubatse inzu nziza mbanamo n’abana banjye, ntawe ntegera
amaboko,nditunze mbikesha icyayi nihingiye.’’
Aba,n’abandi,bavuga ko banagize amahirwe yo
kubona Karambi Vision SACCO na SACCO yabo nka’abahinzi,zombi zibigisha
kwizigamira, bakaguza bagakora imishinga y’iterambere, bakishimira ko ahubwo
abaturutse ahandi baza gushakira ubuzima iwabo,mu gihe nka 80% by’abawutuye
babaga barasuhutse.
Umuyobozi wa COTHEGA Mukantagungira
Jeannette,yemeza ukuri kw’aba bahinzi,n’impinduka icyayi cyabazaniye. Ati’’
Gushimira perezida Kagame ni byo ,ni ukuri,kuko aho atuvanye n’aho atugejeje
harivugira.’’
Avuga ko kuba imisozi yaho itamirijwe
icyayi, uruganda rwacyo ruhari,santere z’ubucuruzi zishyushye,amashanyarazi
n’amazi biri hose,bose bambaye inkweto,n’ibindi bashima bitizanye.
Ati’’ Rwose tuvuye mu bwigunge bukabije
n’ubuzima bubi,turi aheza. Abana barakura babona ababyeyi babo,si ko byahoze.
Twongeye kumushimira amafaranga 5% yatwongereye ku nyungu iva mu cyayi,na yo
yahinduye byinshi. Tumeze neza,inguzanyo ya BRD turayishyura neza, SACCOs
zirahari turazigama tukanaguza tugakora imishinga, turatanga mituweli
tukivuza,n’ibindi ntarondora.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu
murenge,Uwizeyimana Emmanuel,na we yemeza izi mpinduka,akavuga ko ubu abaturage
bagera ku 4500 babona akazi buri kwezi, mu ruganda no muri koperative,
amafaranga akabagirira akamaro. Mbere ntibyabagaho,umwana yarangizaga
ayisumbuye yigendera,ubu arahaguma kuko aba ahizeye akazi,kuko n’abatagihinga
bakabona.
Bamaze kwizigamira arenga 800.000.000 muri
SACCOs zabo, n’inguzanyo zatanzwe zirenga 800.000.000 yose,ari mu mishinga
y’iterambere. Ayo ntibari kuyabona mu myaka yahahingwaga mbere.
Ati’’ Bimeze neza cyane rwose. Turabasaba
gukomereza aho,bakongera icyayi mu bwiza no mu bwinshi kuko nk’uko amakuru
dukura mu ruganda abivuga, icyayi cyacu
kiri ku rugero rwo hejuru mu buryohe,gikunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga. Ntibasubire
inyuma,kandi ayo babonye bakomeze bayakoreshe neza n’ibyo batarageraho bazabigereho
vuba.’’
Iyi koperative ifite abanyamuryango
3206,bagihinga ku buso bwa hegitari 946, umuyobozi wayo Mukantagungira
Jeannette akavuga ko,kuba mu myaka 3 gusa ishize, bamaze kwigurira imodoka 4, barakoze
umuhanda wabagoraga kugera mu cyayi, n’ibindi bigejejeho, bibaha icyizere ko
imbere ari heza kurushaho.
@Rebero.co.rw