Kuri iki Cyumweru tariki 19
Ugushyingo 2023, hasojwe imikino ku makipe y’Akarere ka gatanu mu mukino wa
Volleyball (CAVB Zone V Club Championship 2023); ikipe ya PoIice VC yo mu
Rwanda na Pipeline WVC yo muri Kenya zegukana ibikombe n’ibihembo ku bakinnyi.
Ni imikino yatangiye ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yitabirwa mu bagabo
n’amakipe arimo Police VC, APR VC, REG VC na KEPLER VC zo mu Rwanda, Amicale
Sportif de Bujumbura yo mu Burundi ndetse na Sports-S yo muri Uganda, mu gihe
mu bagore iyi mikino yitabiriwe na Kenya Pipeline WVC yo muri Kenya, KCCA WVC
yo muri Uganda ndetse na Police WVC, RRA WVC na APR WVC zo mu Rwanda.
Ubwo hakinwaga imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, mu bagore ikipe ya APR
WVC yatsinze Police WVC amaseti atatu kuri imwe (26-24, 25-21, 25-21, 25-21),
naho mu bagabo APR VC yegukana uwo mwanya itsinze KEPLER VC, ikipe ikiri nshya
ariko itanga icyizere, amaseti atatu kuri abiri (25-21, 25-18, 28-30, 23-25,
15-12).
Ni mu gihe mu mikino ya nyuma (finals) yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo,
Aurore Mimosa Munyangaju, ikanasusurutswa n’umuhanzi w’umunyarwanda, Nemeye
Platini wamamaye nka ‘P’; mu bagore ikipe ya Pipeline WVC yo muri Kenya yatwaye
igikombe itsinze RRA WVC amaseti atatu ku busa (25-20, 25-23, 25-19), naho mu
bagabo ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yatangiye nabi itsindwa iseti, yegukana
iri rushanwa itsinze Sports-S yo muri Uganda amaseti atatu kuri imwe (25-20,
14-25, 21-25, 17- 25).
Ibihembo byinshi mu bagabo byatashye
i Kigali, iby’abagore byerekeza i Nairobi!
Mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, ikipe ya Pipeline WVC
yegukanye ibigera kuri bine byatwaye na Pamela Owino nka Best Attacker, Trizah
Atuka wabaye Best Blocker, Agripinah Kundu wabaye Best Libero ndetse na
Kapiteni wabo Rose Magoi wabaye umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino(Most
Valuable Player-MVP), mu gihe Ndagijimana Iris wa RRA WVC yabaye Best Setter,
Yankurije Francoise nawe wa RRA WVC aba Best Receiver naho Dusabe Flavia wa APR
WVC aba Best Server.
Mu bagabo ikipe ya Police VC yabaye nk’iyabyihariye kuko Makuto Maikuva Elphas
yabaye Best Server, Ntagengwa Olivier aba Best Receiver, Shyaka Frank aba Best
Blocker, Ntanteteri Crispin aba Best Setter ndetse anaba umukinnyi wahize
abandi muri iyi mikino(Most Valuable Player-MVP), mu gihe Best Libero yabaye
Agaba Nicholas wa Sports-S naho Maguong Mangom Michaelm wa KEPLER VC aba Best
Attacker.
Ni mu gihe kandi amakipe yabaye aya mbere yegukanye ibikombe imidari ya zahabu
n’Amadorali y’Amerika ibihumbi bitatu ($3000), aya kabiri ahabwa imidari
y’umuringa n’Amadorali y’Amerika ibihumbi bibiri ($2000) naho aya gatatu ahabwa
imidari ya bronze Amadorali igihumbi y’Amerika ($1000).