Abarerera mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma ( ES Gishoma) ,mu murenge wa Rwimbogo,akarere ka Rusizi, rimwe mu mashuri 2 gusa y’amasiyanse mu karere kose ka Rusizi,bavuga ko bakurikije uburyo ristindisha mu bizamini bya Leta, n’imyitwarire y’abahize iyo bageze ahandi, barifata nk’ishuri ry’icyizere cy’ejo hazaza heza h’abana babo.
Mu kiganiro na Rebero.co.rw,nyuma y’inama y’inteko rusange y’ababyeyi yari yabahuje n’ubuyobozi bw’iri shuri ku wa 11 Ugushyingo, bamwe mu babyeyi bahafite abana benshi , bavuze ko kuba barahisemo kuharerera abana babo hafi ya bose, ari ishusho nziza baribonyemo, y’ubwitange bw’abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri butuma bahashyira abana,bakumva babashyize mu biganza byiza.
Mushinzimana Jean Baptiste uhafite abana 4,avuga ko kuhabarerera bose yabitewe n’uko hari mugenzi we waharereraga,akabona batsinda neza,akanabonana ikinyabupfura kidasanzwe, yiyemeza kuharerera abe bose,akavuga ko icyo yahashakaga akibona,bitewe n’impinduka ababonana mu mitsindire n’imyitwarire.
Ati’’ Ni ishuri mpa agaciro cyane kuko natwe rikaduhera abana. Mpafite 4 kandi nifuza ko abana banjye bose bazahiga,kuko nsanzwe nanakunda amasiyanse kandi hano arahari. Nk’ubu umukobwa wanjye yaharangije uwa 3 umwaka ushize,yuzuza amanota y’icya Leta,bamujyana ahandi ariko mugarura hano kubera icyizere nabonaga hatanga,cyane cyane ko n’ishami bari bamuhaye hano rihari.’’
Uwo mukobwa we,Uje neza Yvonne,ubu uri mu wa 4 PCB, yatangarije Rebero.co.rw,ko gushima imyigishirize y’iri shuri,ubwitange bw’abarezi baryo n’uburyo ababyeyi bakurikirana abana babo,ari byo byahamugaruye.
Ati’’ Bamvanyemo umuhanga utangaje wujuje i cya Leta. Ishami nari nahawe n’aha rirahari. Aho handi se nari kujya gushakayo iki ngisize hano? Nabibwiye umuyobozi w’ishuri aramfasha ndahaguma kandi ndishimiye cyane.’’
Yongeyeho ati’’ Kimwe mu biduha imbaraga ni ugukorera ku mihigo,n’utsinze agashimirwa kuko nk’ubu kuba nari natsinze neza nkagaruka hano,ishuri ryambwiye ko ½ cya minerivaley’igihembwe cyose rizakintangira. Urumva ko binteye imbaraga zo gukora cyane kurushaho no kuhakundisha abandi bana,cyane ko n’abaharangije ayisumbuye batsinze neza,bahembwe. Kuba turi 4 tuvukana twiga hano biradushimishije cyane.’’
Muri iyi nteko rusange kandi hanatowe abayobozi bashya ba komite y’inama y’ababyeyi baharerera.
Umuyoboz wayo ucyuye igihe, wanagize uruhare mu kurishinga ubwo yari Burugumesitiri w’iyari komi Gishoma, mu 1999,Sibomana Cyrille, yatangarije Rebero.co.rw ko yishimiye aho rigeze, ko we na bagenzi be bafatanije kurishinga bavunikiye ukuri,kuko aho riri ubu habaga ishyamba,bakaritemesha,bakahubaka iri shuri rihesha agaciro akarere kose.
Ati’’ aka gace kose nta shuri ryisumbuye kagiraga, kwiga byari ikibazo,uwize menshi yigaga CERAI,nanjye kujya muri seminari nto ku Nyundo ntibyari byoroshye. ‘’
Yunzemo ati’’ Mu 1995 maze kuba Burugumesitiri w’iyari komini Gishoma, nihutuye gushaka ishuri ryisumbuye, igitekerezo ngishyira mu bakonseye twakoranaga,baragishyigikira,turishyira aha, nza no kuharerera,nanaribera umukuru w’ababyeyi,mu by’ukuri nshimishijwe cyane n’ ibigwi rifite ubu.’’
Asaba akarere ko ibigikenewe kabishyiramo,nko kuvugurura inyubako zishaje, gushaka izibura no gukomeza uruzitiro rwaryo batangiye ntirwarangira,akanasaba abarirereramo gukomeza kurihesha ijambo mu ruhando rw’andi mashuri mu gihugu,akanabizeza kuzakomeza umusanzu we ngo rikomeze ingufu zaryo.
Umusimbuye Kuradusenge Olivier,yizeza imbaraga ze zose mu gukomereza ku bigwi rifite ubu,kuko na we yemeye kurirereramo aribonamo icyo yifurizaga umwana we.
Ati’’ Ni ishuri ryiza cyane,nahoraga nshishikariza umwana wanjye. Kuba yaranyumvise akarizamo, nkaba nanaribereye umuyobozi w’ababyeyi usimbura uwarishinze,biranshimishije cyane. Nzafatanya n’abo bazi neza amateka yaryo dukomeze kurizamura mu mitsindire n’ikinyabupfura ku bufatanye n’ababyeyi,abarezi n’abashishikajwe n’imizamukire yaryo bose.’’
Umuyobozi wa ES Gishoma,Mwitaba Anaclet avuga ko nk’uko byishimiwe cyane n’ababyeyi,umwaka ushize batsindishije bishimishije cyane abarangiza icyiciro rusange,kuko muri 36 bakoze,batsinze 100%, muri bo 9 babona guhera kuri 50/54 barimo 2 bujuje,akavuga ko ashima cyane ababigizemo urhare bose,barimo ababyeyi,abarezi n’ubuyobozi bwa Leta bubakurikiranira hafi umunsi ku wundi.
Avuga ko ari ishuri ryesa imihigo,kuko ryaniyemeje kuyikoreraho,bikagaragazwa n’amanota abanyeshuri babona mu bizamini bya Leta buri mwaka,n’uko bitwara aho bageze,cyane cyane muri za kaminuza no mu kazi gatandukanye.
Nubwo ari ishuri ry’amasiyanse ariko,ngo n’indimi bazitaho cyane. Ati’’ Ni iry’amasiyanse ariko tuzi cyane akamaro k’indimi kuko ni zo bazakoresha bayasobanura. Tuziha agaciro cyane, cyane cyane mu biganiro mpaka dutegura, barazumva neza cyane rwose.’’
Iri shuri ryitegura Yubile y’imyaka 25 umwaka utaha, rifite amashami 6 y’amasiyanse, rikanashyira ingunfu mu ikoranabuhanga nk’uko abayobozi baryo babyemeza,rikanita ku buhinzi n’ubworozi kuko nk’imboga bihingira bitabasaba kugura izindi bya hato na hato,rikanimakaza imikino n’imyidagaduro bigaragazwa n’uko bitwara mu marushanwa anyuranye nk’uko na byo bivugwa n’ubuyobozi bwaryo.
Umuyobozi waryo Mwitaba Anaclet ashimangira uruhare rw’ababyeyi mu bihakorerwa byose,agasaba ariko bamwe muri bo bagenda biguru ntege mu gutanga amafaranga y’ishuri kwikosora, akanagaragaza ibibazo rigifite,nk’icy’icumbi ry’abarimu, icyumba kinini abana bataramiramo,mudasobwa nke,zimwe mu nyubako zikeneye kuvugururwa n’ibindi,akizera ko akarere kazabibafashamo nk’uko kanabashyigikira mu bindi.
Anashimira umusaruro ufatika wagaragajwe na komite icyuye igihe, akizera ko iyisimbuye izarushaho nk’uko yabyiyemeje,akayizeza ubufatanye mu gukomeza umurongo watangiwe.
@Rebero.co.rw