Abatujwe mu mudugudu wa
Rukomero wo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bahorana
ubwoba bw’inzu bubakiwe kuko zikunda guhura n’ibiza, ku buryo barara
badasinziriye bafite ubwoba ko zabagwaho.
Imwe muri izi nzu iherutse kuvaho
igisenge, kiraguruka, kandi uyibamo aracyayirimo amaze ibyumweru bibiri ayirimo
yarangiritse.
Umuturage utuye muri iyi nzu ayibamo
uko imeze kandi ikgaraga nuko iyi nzu nta sakaro ifite abaturanyi buyu muryango
nabo bibaza uko bayibamo nta sakaro.
Umwe
mu baturanyi yagize ati “anabamo kuva iyo mpanuka yaba
ubu ngubu anarimo kugeza n’ubu ni uko yagiye.”
Abatujwe muri uyu mudugudu bakomeza
bagaragaza ko uretse n’iyi nzu iheruka gusenyuka bamwe bahorana ubwoba kubera
ko izi nzu zihora zihura n’ibiza.
Umwe
ati “Ziri ku manegeka zihora zigwa kubera Ibiza, buri gihe iyo imvura
iguye turikanga ngo ziratugwaho.”
Bavuga
ko hari n’uwo inzu yagwiriye bakamujyana kwa muganga. Undi ati “Hatarashira n’icyumweru inzu iba iraridutse iramukubita, tuba
turamuhetse tumugeza ku Kigo Nderabuzima bamujyana i Gisenyi ahubwo ni n’Imana
yahabaye kuko twasanze ibi byose byakubise biragenda.”
Bavuga ko iyo umuyaga uje ari
mwinshi, izi nzu zangirika kuko zubatswe zisondetswe, ku buryo hari bamwe bajya
gucumbika.
Undi
muturage ati “Biterwa n’abazubaka kuko si twe tuzubaka. Ni
abaza kuzubaka bakazubaka bari kuzineneka ubusabusa, bari kwikizakiza
ntibazikomeze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu
Murenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo avuga ko ibiza bikunze kwibasira izi nzu
biterwa n’uko zubatswe mu buryo bw’umuganda ndetse amatafari atumye neza.
Ati “Twagiye tuzubaka muri ya periode y’imvura amatafari atumye neza,
ni yo mpamvu zagiye zibomoka, ariko tugenda tuzisana uko ubushobozi bugenda
buboneka.”
Avuga kandi ko nk’umuturage uba mu
nzu iherutse kwangirika bikabije, yabaye acumbikiwe na mugenzi we kugira ngo
iye ibanze isanwe.