Nyuma y'iminsi itanu hatangwa amahugurwa
kubazakora mu ibarura ry'abafite ubumuga bakoresheje Sidsiteme yo gucunga
amakuru y'abafite ubumuga (DMIS), uyu munsi tariki ya 20 Ugushyingo nibyo
hatangiye kubarura abafite ubumuga, ibikoresho bikab byaraye ku turere
abakarani bakaba bazindutse batangira gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze
iminsi bigishwa.
Ni igikorwa cyishimiwe n’abafite
ubumuga kuko bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bakaba bizeye ko
amakuru bazatangwa azabikwa neza ndetse nabo bakaba bizeye ko bizatuma
bagerwaho nibyo bakeneye, ikindi ngo bizagabanya ukwiyongera kw’abana bafite
ubumuga kuko bazabasha gukurikiranwa bigatuma hari nababasha kugira ubuzima
butarimo ubumuga.
Munyemana Emmanuel wo mu
Karere ka Gasabo nawe akaba Ashima iki gikorwa kuko abonamo ko kizatanga
amakuru yose kubafite ubumuga ndetse no kubasha gutuma bagira imibereho myiza
ndetse no kwiteza imbere.
Agira ati: “Mfite
ubumuga bw’ingingo ariko amakuru namara kumenyekana twizera ko imibereho yacu
izarushaho kuba myiza kandi bugatuma natwe twiteza imbere mu bukungu, kandi
tukabasha gushyirwa mu byiciro bituma tubasha kwitabwaho”
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa Emmanuel Ndayisaba w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu
Rwanda,tumaze igihe duhugura abakarani bazadufasha muri iki gikorwa kandi
twizeye ko bazadufasha kubikora neza, ndetse n’ibikoresho byose byarabonetse.
Agira ati: “Abakarane
bacu nyuma y’iminsi igera kuri itanu tubahugura mu gihugu hose tubatezeho
gukora akazi neza muri iki gihe cy’amezi ane n’igice bagiye kumara bakusanya
amakuru y’abafite ubumuga, ariko igihe gishobora kwiyongera bitewe naho abantu
bakorera gusa twizeye ko igihe twashyizeho badahuye n’imbogamizi byaba
byarangie”
Yakoeje avuga ko abafite ubuma bazkira neza abakarani b’ibiarura ndetse bakabagezaho amakuru yose akenewe kugira ngo habashe kuboneka umubare w’abafite ubumuga mu Rwanda ndetse kugira ngo babashe kubona uko bashirwa mu byiciro bakurikije ubumuga bafite.
@Rebero.co.rw