U Rwanda ruvuga ko rwifuza ko
haboneka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bibangamiye n’umutekano warwo, ndetse ko
ruramutse rwifujweho inkunga rwayitanga, ariko ko ubu rugiye gusaba abashinzwe
umutekano muri Afurika kugira icyo bakora.
I Kigali mu Rwanda hateraniye inama
yahuje inzobere ziturutse mu Bihugu icumi (10) igamije gushaka umuti w’ibibazo
byugarije akarere.
Izi nzobere zagarutse kuri bimwe mu
bibazo bicyugarije Afuruka, birimo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bihugu byo muri
Afurika yo hagati ndetse n’intambara z’urudaca zisiga abaturage bambuwe
uburenganzira bw’ibanze.
Izi nzobere zemeza ko abahirika
ubutegetsi bamaze gutanga agahenge, ubu igihangayikije cyane ari ibibazo
by’intambara zikomeje guhitana abaturage, by’umwihariko iyo mu burasirazuba bwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi nama inarimo uhagarariye
iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwahawe
inshingano zo kuyobora inama Ngishwanama y’Abaminisitiri mu bibazo by’umutekano
muri Afurika yo hagati.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri
y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umugabane w’u Burayi, America n’Imiryango
Mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda yavuze ko ikibazo cyo muri Kivu ya
Ruguru n’iy’Epfo muri DRC, ari cyo u Rwanda rugomba gusaba izi nzobere
gushakira umuti, kuko kibangamiye n’umutekano w’u Rwanda.
Yagize
ati “Igihugu ubwacyo kibashije kwirangiriza ibibazo natwe byadufasha,
badusabye inkunga nk’uko byagiye bibaho mu bihe byashize, natwe twayibaha. Ni
byo dusaba ntakindi. Ni ukubabwira ko twebwe twifuza ko Igihugu cyabo
cyatekana, tugahahirana, tukagenderana.”
Yakomeje
agira ati “Ibyo tuvuyemo tuzabishyikiriza Abaminisitiri,
ni bo bafata ibyemezo bifatika. Twebwe tubagira inama. Inama nk’uko ubizi
igirira akamaro uyihawe, ntabwo dutanga amategeko. Twe tujya inama ishobora
gukurikizwa cyangwa ntikurikizwe.”
Iyi nzira igiye gukoreshwa n’u
Rwanda iriyongera ku zindi zirimo iy’i Luanda na Nairobi, zombi zashyigikiraga
ko habaho ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa
DRC, ariko kugeza ubu bikaba byarakomeje kunanirana kubera imbaraga nke
z’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.
@REBERO.CO.RW