REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Abayobozi bashya ba SACCO tea Shagasha basabwe kurushaho kuyiteza imbere

Nyuma y’itorwa rya komite nshya igomba kuyobora SACCO y’abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na Thé villageois UMACYAGI,bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi, abanyamuryango basabye aba bayobozi babo bashya kurushaho guteza imbere iki kigo cy’imari, kikabageza ku nzozi zabo mu iterambere rirambye.

Abayobozi bashya basabwe kurushaho guteza imbere SACCO yabo

Hakurikijwe amabwiriza mashya ya Banki nkuru y’igihugu( BNR) yasohotse muri 2021,agomba gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka muri za SACCOs zose zo mu gihugu,ateganya impinduka mu miyoborere y’ibi bigo by’imari,aho nk’inama y’ubuyobozi yari igizwe n’abantu 5,ubu  ari 7,muri bo harimo 2 baturutse hanze yayo,bitwa abigenga,bafite impamyabushobozi zibibemerera.

Muri rusange abari bagize ibyiciro binyuranye by’ubuyobozi  bavuye kuri 16 baba 10 gusa. Kuri uyu wa 5 tariki 27 Ukwakira,mu nama y’inteko rusange isanzwe y’iyi SACCO,abanyamuryango bayo baboneyeho kwitorera abayobozi bashya babaha inshingano zo kubageza ku rwego buri muhinzi w’icyayi yumva koko atewe ishema n’umwuga we.

Iyi SACCO yigeze kuba mu bihe bibi by’ubukungu byaturukaga ku micungire mibi y’umutungo mu myaka ya mbere ya COVID-19,ubu abanyamuryango bavuga ko kiri mu bihe byiza byo kubateza imbere, aho nk’inguzanyo bazibona byoroshye,imitangire ya serivisi mu banyamuryango ikaba inoze,bagakora bunguka.

 Bavuga ko  bashaka gukomeza kwigira imbere,bakazagera ku rwego rukomeye,aho umunyamuryango ushaka n’arenga 10.000.000 yayabona byoroshye.

Nkusi Denis,ati’’ Turishimira aho tuvuye n’aho tugeze mu iterambere n’imicungire inoze y’umutungo Wacu. Kuba byonyine twiyujurije inyubako duhererwamo serivisi y’agaciro k’arenga 50.000.000 ni igikorwa cy’indashyikirwa twarata mu bandi. Byaturutse ku miyoborere myiza dufite ubu kuko aya mahirwe ntitwayahoranye. Turasaba rero iyi komite nshya gukomeza muri uwo mujyo tugatera imbere kurushaho.’’

Bavuga ko bifuza kugera kure heza hashoboka

Abihuriraho na  Nyiranzitabakuze Marceline uvuga ko amaze imyaka irenga 30 muri ubu buhinzi, aho mbere bamwe bakiranduraga , bumva ntacyo kibamariye biterera ibindi birimo ishyamba, uwakinambyeho agakomeza kucyitaho, uyu munsi ngo aravuga rikijyana mu bukungu,aho ahembwa buri kwezi nk’ukorera umushahara.

Ati’’ Kugira ikigo cy’imari cyacu bwite nk’abahinzi b’icyayi ni intambwe ikomeye cyane dushimira byimazeyo umukuru w’igihugu cyacu, wifuriza abanyarwanda twese imibereho myiza, n’aba bayobozi batwegereye baduhora hafi ngo bigende neza. Nibakomeze batubere ku isonga kuko tubashyize imbere tubizeye. ‘’

Avuga ko nubwo bateye intambwe yo kwibonera inyubako nziza ijyanye n’igihe bakoreramo, bagasezerera gukorera mu kazu gato k’imfunganwa bakodeshaga, bicirwa n’imvura n’izuba ku ibaraza ryako kuko batabonaga aho bugama, nk’intore zitaganya bakishakamo ibisubizo bakayibona, yifuza ko hanaterwa intambwe yo kubona icyumba cyiza cy’inama cyabo bwite, batayikorera muri gato batira bakanakabyiganiramo.

Ati’’ Nibakigeraho rwose bazaba batubereye abagabo n’abagore twatoye dushaka.’’

Umuyobozi watowe,Ntihinyurwa Emmanuel,wari unasanzwe ayiyobora, yavuze ko intego ari uko ahashimishije bari, baharenga bakagera aharushijeho kubera amaraso mashya bungutse, bakaba babitangiye,aho nk’ibijyanye n’inguzanyo umuhinzi ajyana ako kanya, yavuye ku mafaranga 400.000,akagera ku 600.000, bigatuma umuhinzi atatinya kugura inka cyangwa umurima igihe cyose abiboneye, bitamucitse.

Ntihinyurwa Emmanuel, nk’umuyobozi mushya avuga ko afite intego yo kugeza abanyamuryango ku rwego bose bishimira kurushaho

Mu zindi mpinduka,uyu muyobozi avuga ko nk’inguzanyo isanzwe yavuye kuri 5.000.000 igera kuri 7.000.000, bivuze ko kugura ikibanza aheza mu mijyi nka Rusizi n’ahandi, umuhinzi w’icyayi akubaka inzu ishimishije bitakiri inzozi.

Ati’’ Turarenga aho tukanagera ku batari abahinzi b’icyayi,bakiri mu mibereho ibagoye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge  tukabagoboka. Na byo ni ibyo kwishimira.’’

Ku byo bashyize imbere,avuga ko icyari gikomeye cyane kwari ukubona inyubako nziza bakoreramo,bakaba barayitashye mu mpera za Werurwe uyu mwaka, akavuga ko bashyize imbere gusubiza icyifuzo cy’abanyamuryango cyo kubona icyumba cyiza,cyagutse cy’inama, cyanatanga undi musaruro,kubashobora kugikodesha.

Abasaba  kurushaho  kwita ku cyayi kuko ari cyo kibaha ijambo mu bandi,bakagana SACCO yabo,bakazigama,bagafata inguzanyo bakazikoresha neza bakanazishyura neza, kuko n’imikorere y’ikoranabuhanga rikataje bayigezeho,ufite ikibazo ntacyihererane.

Iyi SACCO ifite abanyamuryango barenga 10.000,barimo abahinzi b’icyayi n’abakora indi mirimo. Icyicaro cyayo kiri mu murenge wa Giheke akarere ka Rusizi.

Gitifu w’umurenge wa Giheke Hategekimana Claver( uwa 2 uturutse i bumoso) ashima uruhare tw’iyi SACCO mu iterambere n’imibereho myiza by’abawutuye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Hategekimana Claver  ayishimira imicungire iboneye y’umutungo n’uruhare rwayo mu mizamukire y’abawutuye, cyane cyane abafite ibibazo by’imibereho, akanavuga ko iyo amafaranga y’icyayi abonetse ubukungu bw’umurenge n’abawutuye buzamuka bakiteza imbere, akabasaba gukomereza muri uwo mujyo,uzanabageza ku bindi batekereza.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top