REBERO

Advertise Here!

Rusizi:  SACCO Gihundwe yavuye mu gihombo cya miliyoni 36 yunguka  miliyoni 38 mu mwaka n’igice gusa

Abanyamuryango ba koperative  Umusingi SACCO Gihundwe mu karere ka Rusizi ,bari mu byinshimo byinshi,by’urwunguko bavuga ko ruterwa n’impinduka mu miyoborere n’imicungire inoze y’umutungo wabo, aho mu mwaka n’igice gusa bavuye mu gihombo cya 36.000.000 bakagera ku nyungu za 38.000.000 nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iki kigo cy’imari, Uwizeye Emmanuel.

Abanyamuryango baravuga ko ari inkuru nziza kuva mu gihombo ukagera ku nyungu ifatika

Iyi SACCO yari igeze mu bihe bikomeye by’imicungire y’umutungo muri 2021, byatumye ku wa 21 Ukwakira 2021, ibigiriwemo inama na Banki nkuru y’igihugu (BNR) ifata icyemezo cyo kwirukana abakozi 3 barimo uwari umucungamutungo wayo Kangabo Chantal,nyuma y’igenzura BNR yari yakoze igasanga haranyerejwemo 2.000.000.

Ku wa 26 Werurwe 2022, inteko rusange y’iyi SACCO yatoye umuyobozi  mushya w’inama y’ubutegetsi yayo,hatorwa Uwizeye Emmanuel,wasangaga umucungamutungo mushya,Rusizana Maurice,  mu rwego rwo kuyizahura kuko byavugwaga ko yazahaye. Icyo gihe yirinze kugira icyo atangaza ku cyo agiye gukora ngo SACCO isubirane ijabo yahoranye.

Bamwe mu banyamuryango bayo,bavuga ko kuva icyo gihe hatangiye impinduka nyinshi ,zirimo abandi bakozi 2 birukanywe muri Nyakanga uwo mwaka,na bo bashinjwa imikorere mibi,irimo gutanga inguzanyo mu buryo budasobanutse,bigahombya SACCO.

Uwizeye Emanuel yari yagize ati’’ Mu birukanywe harimo uwari ushinzwe inguzanyo,n’uwakoraga kuri gishe( guichet) wafashe amafaranga y’umunyamuryango,aho kuyashyira mu bitabo bibigenewe,akayakubita umufuka akicecekera,bagenzura bakayabona mu gatabo k’umunyamuryango,nyamara ku ifishi akabura. Abantu nk’abo rero ntitwagombaga kubagumana.’’

 Icyo gihe Uwizeye Emmanuel yari yijeje impinduka mu mikorere,igihombo cyose cyayivugwagamo kikavamo,inguzanyo zose zari zaratinze kwishyurwa zikagaruzwa,serivisi zigatangwa neza,abanyamuryango bakongera kugirira icyizere SACCO yabo, bakazigama,bagafata inguzanyo zigakoreshwa,zikishyurwa neza nk’uko byari bisanzwe, yizeza  gukuramo igihombo cyose cyayivugwagamo,byaba ngombwa n’inyungu ikaboneka.

Komite nshya yasabwe guharanira ko SACCO itazasubira mu gihombo

Abanyamuryango bavugaga ko bifuza impinduka vuba,bakava mu mikorere y’ibihombo,bagakora bunguka. Mu nama y’inteko rusange y’aba banyamuryango yateranye ku wa 30 Ukwakira,uyu mwaka, aho hari hanateganijwe amatora ya komite nshya, Uwizeye Emmanuel yavuze ko kugeza icyo gihe uvuye ku mwaka n’igice  yari amaze ayiyobora, bitewe n’ingamba zikomeye bafashe, bari bageze ku nyungu ya 38.000.000,bavuye ku gihombo cya 36.000.000.

Ibyo byashimishije cyane abanyamuryango bari bategereje kumva niba barungutse cyangwa bakijarajara mu gihombo, amaze kubabwira ko intego yari yihaye agitorwa yayigezeho,akanarenzaho iriya nyungu, yongeye kugirirwa icyizere, atorwa nanone nk’umuyobozi muri komite nshya.

Aganira na Rebero.co.rw nyuma yo  kongera kugirirwa icyizere,yavuze ko byasabye imbaraga nyinshi ngo bahagere,ashimira cyane umucungamutungo w’iyi SACCO, Rusizana Maurice n’abandi bakozi,batanze serivisi nziza bakagarurira icyizere abanyamuryango.

Yanashimiye abanyamuryango batacitse intege ku byo bumvaga kuri SACCO yabo, anashimira BNR n’izindi nzego z’ubuyobozi zitahwemye kubaba hafi,yongera kubizeza imbaraga mu micungire y’umutungo wabo no kuwuzamura,afatanije na komite nshya batoranywe.

Ati’’ Nta munyamuryango ugomba kugira impungenge z’umutungo we tubitse,kuko tuba twashyiriweho kuwubungabunga no kuwongera. Ibyo gukorakora n’izindi ngeso mbi zihombya abanyamuryango byarasezerewe. Turi mu mikorere mishya izana impinduka nk’uko twabibijeje. Tuzayikomeza kuko turashaka ko ubutaha baza tubabwira ko twanakubye kabiri ziriya miriyoni twungutse kandi birashoboka cyane,ku bufatanye bwa twese.’’

Mu kanyamuneza kenshi, Nyirahabimana Valentine,umwe mu banyamuryango bayo, yashimiye abitanze bose ngo  igarukemo ituze, n’imicungire y’umutungo igaragaremo impinduka zifatika, avuga ko nk’abanyamuryango bazashyigikira byimazeyo komite yabo  nshya bitoreye.

Nyirahabimana Valentine yishimiye uburyo igihombo bacyikuyemo bakagera ku nyungu

Ati’’ Ntawe utakwishima ukurikije bombori bombori zari zayivuzwemo,ariko ubu tukaba twaravuye mu gihombo tukabara inyungu. Dukurikije aho tuvuye,n’ibibazo byari birimo n’aho tgeze ubu,turishimye cyane,ni yo mpamvu harimo abo twasubijeho,kuko twishimiye akazi keza badukoreye. Gukuramo kiriya gihombo ukanunguka ariya,mu myaka itageze no kuri 2. Ni ubutwari bukomeye cyane,bakomereze aho turabashyigikiye.’’

Murenzi Adolphe watangiranye na yo,ari umuyobozi wayo, avuga ko batangiye muri 2009,abantu batumva  neza ibya SACCO kubera isura mbi bari basigiwe n’ibigo by’imari byari bimaze kubambura, bakoresha ubwitange bw’ijoro namanywa SACCO ishinga imizi, bababazwa n’ukuntu mu myaka mike yari ishize yari ivuzwemo igihombo,agashimishwa ariko n’uburyo  igarutse mu nyungu.

Murenzi Adolphe watangiranye n’iyi SACCO ari umuyobozi wayo yababazwaga n’ugihombo yari yaguyemo

Ati’’Iyi SACCO yaratuvunnye cyane mu kuyitangiza benshi n’ibya za SACCO s batabyumva neza. Kuba rero yari igize aho igera ukumva ngo iravugwamo ibihombo,ntawe bitababaza. Twishimiye ko igaruye imbaraga kubera impinduka mu miyoborere n’imikorere, kuko abanyereza ibyacu baba baduhemukira cyane.

Umusingi SACCO Gihundwe igizwe n’abanyamuryango barenga 7500, umuyobozi wayo  Uwizeye Emmanuel akavuga ko intego ari ukuyigeza ku rwego rushimishije  mu micungire myiza n’imikorere inoze,akizeza ko nta gihombo izongera kugira akurikije imikorere n’imikoranire y’abakozi bayo,n’uburyo abanyamuryango bakurikiranira hafi ibiyiberamo byose,agasaba bagenzi be batoranywe umurava kugira ngo bazahore besa imihigo.

Umuyobozi w’Umusingi SACCO Gihundwe Uwizeye Emmanuel arizeza ko iyi SACCO itazongera kugwa mu gihombo.

Umucungamutungo wayo Rusizana Maurice( i bumoso) n’abo bakorana bashimiwe imbaraga bashyize mu kuzana impinduka

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top