REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Abayobozi  b’Amizero SACCO Gisakura batowe bijeje abanyamuryango kutazabatenguha

Nyuma y’amatora y’abayobozi bashya bazayobora  Amizero SACCO,ikigo cy’imari cy ’abahinzi b’icyayi  ba Coopthe Mwaga-Gisakura na Coopthevigi , gikorera mu murenge wa Bushekeri,akarere ka Nyamasheke, umuyobozi  mushya w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO,Uzayisenga Claudine,yijeje abanyamuryango kutazabatenguha mu guharanira imiberyo irushijeho kuba myiza.

Ubuyobozi watowe w’Amizero SACCO Gisakura yijeje kugeza abanyamuryango ku ntambwe y’iterambere bazishimira

Ni amatora akorwa muri za SACCO zose mu gihugu,hakurikijwe amabwiriza mashya ya Banki nkuru y’igihugu( BNR) muri ibi bigo by’imari byegereye abaturage, agamije impinduka mu micungire y’umutungo w’abanyamuryango babigize,no kuzamura imiberho myiza yabo.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi SAACO baganiriye na Rebero.co.rw,babanje kwishimira ko mu myaka 20  imaze,nubwo yagiye ihura n’ibibazo ariko itagaragayemo bombori bombori nk’ibindi bigo by’imari bagiye bumva,byahombye kugeza n’aho  umutungo utabarika w’abari babigannye uburiramo,bo,imicungire myiza y’umutungo igatuma biyubakira inyubako nziza bakoreramo, bagasaba aba bayobozi babo kurushaho kubateza imbere.

Ayinkamiye Floride uvuga ko ari inararibonye mu buhinzi bw’icyayi kubera imyaka irenga 30 abumazemo,avuga ko kugana iyi SACCO byamugiriye akamaro kanini cyane kubera imiyoborere myiza yagiye iyiranga, aho yakuyemo inzu atuyemo, abona amafaranga y’ishuri y’abana be 3, mituweli, inka yoroye n’ibindi, akemeza ko ahagaze neza mu mibereho bitewe no kumenya kuzigama no gukoresha neza inguzanyo.

Ati’’ Mu by’ukuri dushima cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu budakangurira kwishyira hamwe mu byo dukora, bwanatwegereje ibigo by’imari tuzigamamo tukanaguza tugakora imishinga y’iterambere,kuko byatujijuye cyane mu buryo bw’imicungire y’amafaranga,bituma natwe abo mucyaro utabona ko hari itandukaniro ryacu n’abo mu mijyi.’’

Avuga ko kuba azana icyayi cye akazabona amafaranga bidatinze, akagira ayo yikenuza andi akayazagama akazamugoboka mu bihe by’amage, abyishimira cyane, agasaba komite nshya yatowe  gukomeza iyo ntambwe.

Ati’’ Tubatoye tubizeye. Baharanire kutugeza no ku bindi byiza, dukomeze dutere imbere,twubake neza,abana bacu bige,tuzigame twizeye umutekano w’amafaranga yacu,uje gushaka inguzanyo ayibone vuba imugirire akamaro nk’uko n’ubundi bimeze ubu, dukomeze gukora dutera imbere.’’

We na bagenzi be,basaba aba bayobozi  kwgura imitekerereze SACCO yabo ikarenga urwego iriho ubu,ikagera ku rwego nk’urw’amabanki akomeye , n’ibyiza ageza kubayagana na  bo bakazabibona,bakizeza kubashyigikira kuko ngo abishyize hamwe ntakibananira.

Umuyobozi watowe w’iyi Amizero SACCO Gisakura  Uzayisenga Claudine wari unasanzwe ayiyobora,yavuze ko,akurikije uko ihagaze ubu,aho  batangiye umunyamuryango atarenza inguzanyo y’amafaranga 15.000,ubu n’ushaka 5.000.000 akayahabwa vuba, bageze ku rwego rwo kuba inguzanyo zirenga 327.000.000 zaratanzwe mu banyamuryango, zibateza imbere, akizeza  gukomeza kuzamuka mu iterambere.

Ati’’ Nkurikije aho tugeze kandi twarahize kudasubira inyuma, bitewe n’imicungire myiza y’umutungo wacu,serivisi nziza n’uburyo zikurikiranwa, ndizeza abanyamuryango ko imbere ari heza kurushaho. Ntituzabatenguha,tuzaharanira  kurushaho kuzamuka,kuko ikigamijwe ari uko umunyamuryango yizera ko aho yabikije amafaranga ye hatekanye,akabona inguzanyo igihe ayishakiye,agakora imishinga y’iterambere rirambye.’’

Avuga ko kugeza ubu bigaragara ko icyayi, koko ari inka idateka kubera uburyo amafaranga ahora yinjira,bigaragarira ku byo bageraho,birimo gutura heza, kubona uburyo bw’imyigire y’abana babo, mituweli,kwizigamira muri ejo heza,n’ibindi,mu gihe batangiye bishakashaka,akavuga ko bafite intego yo kuba ikigo cy’imari cyihagazeho,nta kabuza bazabigeraho.

Abanyamuryango b’Amizero SACCO Gisakura bishimira uko umutungo wabo ucunzwe

Asaba abanyamuryango kuzamura imyumvire mu kuzigama no gufata inguzanyo,bakazikoresha neza bakanazishyura neza, kuko hari igihe ubuzima buhinduka umuntu,icyo gihe uwo byageraho bigasanga hari icyo yigejejeho cyamutabara,bakanakomeza kongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi,cyo kibagejeje aha bishimira, ko ubuyobozi bubari hafi ngo byose bigende neza.

Amizero SACCO Gisakura ifite abanyamuryango 2100, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Munezero Ivan, wabashimiye uburyo bitoreye neza,mu mucyo ababayobora, anakurikije uburyo imicungire yumutungo wabo uhagaze, bagana aheza,  ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu rugamba rw’iterambere.

Ati’’ Twifuza ko mu bihe bya vuba mwaba mufite ingufu zikomye kurenza uko muhagaze ubu,kandi nkurikije uburyo mbona mushyize hamwe,n’umutungo wanyu ucunzwe neza, birashoboka cyane. Aho muri harashimishije cyane,mukomereze aho,muharanire ko ababakomokaho bagira imibereho irushijeho kuba myiza,icyayi kibabere koko umusingi w’iterambere rirambye nk’uko mwabyiyemeje.’’

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top