REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Imiryango 134 ikennye cyane yorojwe

Imiryango 134 ikennye cyane ifite abana bitabwaho n’umushinga RW0731 EAR Gisuma,umurenge wa Bushenge,akarere ka Nyamasheke,uterwa inkunga na Compassion international, yorojwe ingurube mu rwego rwo kuyifasha kwifasha,kuko imwe muri yo ivuga ko nta gatungo na kamwe yagiraga,isabwa kuzitaho bihagije kuko byagaragaye ko ingurube yitaweho igeza nyirayo ku nka byoroshye.

Abayobozi banyuranye baha ingurube abo mu miryango itishoboye

Umushumba wa EAR Gisuma, Rév.pst. Bisanukuri Claude,yabwiye Rebero.co.rw ko muri aba bazihawe harimo abo bafashe vuba kuko mbere bari bafite abana 287 batangiranye ubwo umushinga watangiraga mu  Kuboza 2008,bakomeza kugenda bafashwa ,hanitabwaho imiryango yabo ngo ive mu bukene bukabije yari irimo, idafite inzu ikazibona,hakaba n’iyaguriwe imirima,  n’amatungo irayahabwa,akavuga ko abafashijwe mbere bagaragaza  impinduka mu iterambere.

Ati’’ Turaboroza gutya cyangwa tukabaha  ibindi bibazamura, nk’utagira aho aba akubakirwa,abatagira amatungo bakayabona, bakanabumbirwa mu matsinda bigishirizwamo iterambere,nko kubitsa no kugurizanya duke babona,no kumenya kuzigama. Bakanigishwa ko umuntu atazigama ibisagutse ahubwo azigama yigomwa bitewe n’intego y’iterambere afite,byose bigamije gukura umwana  bitaho  kuri iyo ngoyi y’ubukene bukabije.’’

Asaba abahabwa ubufasha nk’ubu kububyaza umusaruro ufatika, agato kakabyara akanini kuko ahari ubushake n’ibindi bishoboka, akabihera ko muri bariya bana 287 batangiranye,215 bacukijwe,muri abo 15 barangije kaminuza,131 barangije ayisumbuye, mu mashami atandukanye, 69 biga imyuga,inyuranye,ubu bari ku isoko ry’umurimo, barakorera amafaranga .

Ati’’ Ubu dufite abana 235 kuko twakiriye 162 bashya, uyu munsi imiryango 134 yorojwe izi ngurube, tukazakomeza kubitaho no kubaganiriza,ngo imibereho iruhije barimo bayivemo, bitume n’abandi bana bafite babaho neza,tunababwira ko ak’imuhana kaza imvura ihise, ko ubufasha budahoraho,ari yo mpamvu ububonye amahirwe nk’ayo aba agomba kubyazwa umusaruro ufatika.’’

Nyirahabimana Costasie w’imyaka 66, avuga ko afite umwuzukuru we ufashwa n’uyu mushinga kuko umukobwa we yababyariye iwe arabamusigira ajya gushaka umugabo,umwe muri abo bana uyu mushinga uramufata, akavuga ko amugiriyeho amahirwe agahabwa iyi ngurube igiye kumufasha ku ifumbire, n’ibibwana izabwagura bikazamubyarira amafaranga amuteza imbere.

Ati’’ Nta gatungo nagiraga. Ino ingurube ifashwe neza irororoka kandi baduhaye ubwoko bwiza,tubona hatagize ikiza kizizamo zizatwororokera. Nshimiye Leta yacu ikunda abanyarwanda igashaka ko buri wese agezwaho icyamuteza imbere,nkanashimira iri torero ritworoje, nyuma y’ibindi riduhera abana bidufasha.’’

Mukahabufite Marceline wo mu kagari ka Gasheke muri uyu murenge wa Bushenge,avuga ko yabagaho mu buzima bugoye we n’umugabo n’abana 8 babyaranye, nubwo birwanyeho bakabona inzu babamo bavuye muri nyakatsi nubwo na yo ngo itameze neza, ngo bagiye mu matsinda abafasha kubona akarima bahinga,ariko nta fumbire yako bagiraga.

Ati’’ Aya yatubereye amahirwe akomeye kudufatira umwana, kuko bamaze umwaka umwe gusa bamufashe,ntiturahabwa byinshi,ariko icyizere cy’uko aziga neza kugeza muri kaminuza,akaba yavurwa neza arwaye n’ibindi bimufasha turagifite. Bidufasha ko iyo duhingiye amafaranga tugura ibikoresho by’ishuri by’abandi bana, we bakaba babimuhaye, ntitubunze imitima.’’

Kubyerekeranye  n’ingurube yahawe,ati’’ Intego ni ukuyibyaza inka bidatinze, kuko ingurube ishobora kubwagura ibibwana kuva kuri 4 no kurenza 10 kandi kimwe mu mezi 2 gusa kiba kigura amafaranga 40.000 iyo gifashwe neza.

Ibwaguye ibibwana 8 nkitura, ibisigaye nabigurisha bikuze ku buryo ntabiburamo inyana nziza, yafasha kubona ifumbire, mu gihe gito abana bakaba banywa amata, n’ingurube nzoroye. Icyo napfaga ni ukubona intangiriro kuko ubwenge  n’imbaraga ndabifite icyo naburaga ni ubushobozi gusa. Ubwo bwatangiye kuboneka iterambere umuryango wanjye warigezemo’’

Bo na bagenzi babo,bavuga ko hatagize ikibazo kizibuza gukura no kororoka,zizabafasha kugira aho bagera, n’uwatisha umurima akabona ifumbire ashyiramo,uwajyaga ava mu murima cyangwa gukorera amafaranga akabura ikindi akora nyuma ya saa sita  azajya ayitaho, bagasaba icyakora ko banahabwa inka kuko aha zitarahagera.

Umushumba wa EAR Gisuma,Rév. Past. Bisanukuri Claude,avuga ko yishimira ko mu matsinda akorwa yo kwitura iziba zorojwe, mu matsinda 8 bafite, rimwe ryamaze kwitura neza,n’andi abikomeje, iyo zororotse binafasha ko n’abatari mu matsinda cyangwa abo badafitiye abana ariko bakeneye amatungo abageraho.

Ku cyifuzo cy’uko bahabwa inka,abizeza ko  hagiye gukorwa ubuvugizi  zikaboneka, ariko bizaterwa n’uko bazaba bagaragaza umusaruro ku byo bahawe mbere,n’uburyo bazituriranira,uzituriwe  akihatira kuzaziturira abandi, akanaboneraho gushimira cyane abana bacukijwe bafite akazi,uburyo bashishikajwe no kwita ku bandi bari mu buzima nk’ubwo  babagamo mbere,bigatanga icyizere ko imirimo ibakorerwa itaba imfabusa.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top