REBERO

Advertise Here!

Kamanda Tharcisse yongeye gutorerwa kuyobora Federation ya Rugby mu Rwanda

Kuri uyu munsi tariki ya 26 Ugushyingo, mu nteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe rya Rugby habaye amatora yo gushyiraho ubuyobozi bwiryo shyirahamwe,abanyamuryango bakaba bongeye kugirira icyizere uwayoboraga iryo shyirahamwe bamwongera manda y’imyaka ine kugira ngo akomeze ibikorwa bitandukanye yari yaratangiye.

Komite yatowe ku mwanya wa Perezida Kamanda Tharicisse, Vice Perezida Gakirage Phillippe, Umunyamabanga Mukuru Muhire John Livingstone, Umubitsi Ishimwe Yves, Abagenzuzi ni Hakizimana Laurien na Mudaheranwa Jean Claude Nkemurampaka yo ikaba yari isigaje umwaka umwe.

Muri iyi nteko isanzwe bakaba bakiriye umuryango mushya Rwamagana Hippos, nyuma yo kwerekana ibisabwa kugira ngo yakirirwe harimo amategeko agenga iyo kipe ndetse n’ibaruwa yimikoranire n’Akarere, ubuyobozi bukaba bwabasezeranije kubafasha kubona ubuzima gatozi.

Bwana Kamanda akaba yongeye kumenyesha abanyamuryango ko hari abaterankunga babonye bagiye kubafasha kububakira ibikorwa remezo, kimwe mubituma batabasha kwakira imikino mpuzamahanga ibi bigatuma n’ikipe y’igihugu idakina imikino myinshi, ariko bakaba biteze ko mu gihe stade Amahoro irimo kubakwa izabafasha kwakira iyo mikino mu gihe ikibuga cyabo kizaba kitaruzura.

Bizimana Julien uhagarariye TSS Gitisi yasabye ubuyobozi bushya ibintu bibiri ndetse anabasaba gukomeza guteza umukino imbere kuko ari umukino mwiza kandi ushobora kubona abaterankunga benshi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Agiara ati: “Kongera abafana no kumenyekanisha uyu mukino mu byaro cyane cyane mu bigo by’amashuri, ikindi ni uko amakipe agomba gukomera kugera ngo agere ku rwego rw’Afurika ndetse anitabire amarushanwa menshi, ikindi ni uko tugiye kumenyekanisha uyu mukino mu bigo by’amashuri bitwegereye kandi uko twakiriye ikipe tuzajya tuzenguruka mu mirenge igize akarere kacu kuko hari imirenge icyenda”.

Kamanda Tharicisse akaba yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere bakongera ku mutora akaba yabasezeranije ko agiye gukomeza gushaka abaterankunga, ndetse no gushaka ubutaka buzubakwaho Stade ya Rugby kuko hamaze kuboneka abazabafasha kuyubaka.

Agira ati: “Hari byinshi tumaze kugeraho kandi tuzakomeza kubaka uyu mukino mu gihugu ndetse no kugira ngo turusheho kuwumenyekanisha hose mu gihugu, ikindi ni ukuzana abafana ku bibuga ariko turushaho guhugura abanyamakuru kugira ngo bajye batangaza ibyo bazi neza, bityo nibyo bizatuma abafana biyongera ku bibuga”.

Uwari uhagarariye Rugby African nawe yashimye uburyo bishyiriyeho ubuyobozi ndetse anabasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo barusheho kuzamura uyu mukino muri Afurika, ikindi yabasabye gushyigikira Rugby y’abakobwa ndetse anabizeza inkunga yo kurwego rw’Afurika ko ihari kugira ngo abo bakobwa nabo babashe gushyigikirwa ngo bazamuke.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top