REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Igenamigambi ry’imyaka 5 muri koperative y’abahinzi b’umuceri   KOIMUNYA ryitezweho impinduka mu mibereho yabo

  Ibibazo by’imibereho itari ku kigero gishimishije y’abahinzi b’umuceri  bibumbiye muri koperative KOIMUNYA ikorera mu murenge wa Nyakabuye ,akarere ka Rusizi, ubuyobozi bwayo buravuga ko kigiye kuvugutirirwa umuti mu igenamigambi ry’imyaka 5 kuva  2024 kugeza 2028, ahagiye kurebwa byimbitse imibereho nyayo y’umuhinzi w’umuceri n’uburyo yahinduka.

Abanyamuryango ba KOIMUNYA bavuga ko abenshi muri bo bakiri mu mibereho yo hasi ikeneye kuzamurwa

Ubushakashatsi bwakozwe na kampani ya  ERACOM Ltd ku mibereho  y’aba bahinzi,ikanakora iri genamigambi ry’imyaka 5 yabamurikiye  ku wa 31 Ukwakira uyu mwaka,nk’uko bwagaragarijwe abahagarariye abanyamuryango n’umuyobozi y’iyi kampani Ndayisenga  Erast,hibanzwe ku bipimo bifatika n’ibazwa ryimbitse ry’imibereho y’umuhinzi w’umuceri muri iyi koperative.

Avuga ko nubwo hakozwe byinshi ngo uyu muhinzi ave mu mibereho mibi cyane yaterwaga n’imicungire mibi y’umutungo wa koperative yabo mu bihe byatambutse, ubuyobozi buriho ubu bugakora ibishoboka byose ngo bugarurire icyizere abanyamuryango,ariko imibereho yabo n’ubundi ikiri hasi.

Ati’’ Twasesenguye byose,tubaza abarebwa n’ubu buhiniz muri iyi koperative , mu gihe cy’amezi 6 twakoze,dusanga hari byinshi bikwiye guhinduka ngo  imvune umuhinzi avunika ihure n’icyo yinjiza,kuko twasanze hari n’abahinzi bagorwa no kubona telefoni igendanwa, abagituye mu nzu mbi, abo byari kugora kubona mituweli iyo batayitangirwa na koperative,abahora mu buzima bw’imyenda ngo abana bige,bagahora bishyura ku musaruro, n’ibindi,bigahora bityo.’’

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’iyi koperative bugomba  gukora ibishoboka byose ibyo izakora byose muri iyi myaka 5 bikazashingira ku mibereho myiza y’umunyamuryango n’umuryango we. Anavuga ko koperative nyinshi usanga zibanda ku bucuruzi n’ibindi bizizamura,ariko ntizite ku mibereho yihariye y’abanyamuryango bazo,KOIMUNYA  igasabwa gukora ikinyuranyo.

Ati’’ Hakenewe impinduka nyinshi kugira ngo umuhinzi w’umuceri azamuke,zishingiye cyane cyane ku kwegerwa n’ubuyobozi ,bugasesengura neza ikimuzitira kandi avunika cyane akaba ari cyo cyibandwaho mu gushakirwa umuti. Iri genamigambi rishyizwe mu bikorwa neza,imibereho y’umuhinzi yazamuka uko abyifuza, kandi nta kidasanzwe kindi twabonye,uretse kumwitaho gusa,agakemurirwa ibibazo uko bigomba.’’

Abahinzi baganiriye na Rebero.co.rw, bavuze ko  igiciro cy’umuceri gihora hasi,nyamara ku isoko kigatumbagira, inganda zikabunamaho bagahora bamera nk’aho ari zo bakorera, ibikorwa remezo nkene kuko nk’aha hari ibibazo by’amazi biterwa n’ibyo bikorwa remezo bidahari,ibyo bakenera muri ubu buhinzi, nk’ifumbire ihenze cyane,bagahora bakurwaho amafaranga bagatahira aho buri gihe cy’umwero ni zo bavuga zikibatsikamira.

Ndayisenga Erast,umuyobozi wa Compte ya ERACOM Ltd agaragaza ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abahinzi b’umuceri ba KOIMUNYA

Mbarubukeye André,ati’’Abahinzi b’umuceri muri iki kibaya,si twe gusa,dutsikamirwa na byinshi byose biza bishaka amafaranga make tubona,tugahora mu bibazo. Nibakemure cyane cyane ikibazo cy’igiciro cy’umuceri,barebe imvune tuvunika bakizamure, banakemure icy’ibikorwa remezo, igishanga gitunganywe neza,amazi ageremo ku rugero  twifuza, ubwanikiro n’ubuhunikiro bube bunoze,n’amwe mu mafaranga dukurwaho aveho, imibereho izarushaho kuba myiza.’’

Umuyobozi w’iyi koperative, Rév.past  Furahani Samuel yemeranya n’ubu bushakashatsi,akavuga ko ari bo babusabye bashaka kumenya koko imibereho nyayo y’abahinzi, icyakorwa ngo barusheho gutera imbere ,n’uburyo bava kuri toni 5,4 kuri hegitari bariho ubu,bakagera kuri toni 6,5 kuri hegitari,kuzamura umusaruro n’igiciro bikazamura imibereho y’abahinzi.

Ati’’ Iri genamigambi rizadufasha guhangana n’ibyo bibazo byose tubizi. Ryamurikiwe abanyamuryango,twaryishimiye cyane. Turizeza impinduka zigaragara mu minsi iri mibere mu mibereho yabo n’imiryango yabo,tukagera ku iterambere rifatika kuko icyo cyegeranyo cyerekana ko hari abanyamuryango bacu barya rimwe ku munsi,ntibanarye neza n’iryo rimwe,bikaba bigomba guhinduka.

Umuyobozi wa KOIMUNYA,Rév. Past. Furahani Samuel avuga ko mu myaka 5 imibereho y’aba banyamuryango izaba igaragaza impinduka zifatika

Avuga ko  hari umushinga w’abanyamerika  ugiye kubaha amafaranga  179.000.000,azabafasha gutunganya imbuga zidakoze neza,bakazanagura imodoka na moto bizajya bibafasha, sitoke yo gutunganyirizwamo imbuto y’umuceri, n’ibikorwa byo guteza imbere ubutubuzi  bwayo, n’ibindi,igice cya mbere cy’ayo mafaranga kikazaba cyabagezeho mu mpera z’uku kwezi hatagize igihinduka.

Ku gishanga kidatunganye avuga ko kigiye gukemurwa n’umushinga wa MINAGRI witwa CDAT, iby’igiciro no kongera umuceri bikazagenda bikorwa uko imyaka ihita bitewe n’uko bizajya biba bihagaze, akizera ko,ku bufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa, kuguza amafaranga mu mabanki bagakora imishinga yindi ibyara inyungu, n’ibindi batekereza bizabazamura nta shiti.

Asaba abanyamuryango gukomeza gutekereza icyarushaho kubazamura, bagatanga ibitekerezo,bakumva gahunda za Leta n’inama bagirwa n’ubuyobozi,akanavuga ko gahunda yo  kubika umuceri bakawubagurisha ku giciro cyo hasi igihe ahandi  wazamutse cyane, n’ubwasisi babaha  mu mpera z’umwaka  biri mu bibafasha.

KOIMUNYA yashinzwe muri 2011. Ifite abanyamuryango 2362,bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 353,4,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent akabasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose  abegerezwa, igenaigambi rishya ntirizabasige uko ribasanze, bagakurikiranira hafi imibereho ya koperative yabo, ubuyobozi bukazababa hafi muri byose.

Gitifu w’umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent avuga ko ubuyobozi buzakomeza gukurikiranira hafi izamuka ry’imibereho y’aba baturage

Yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ry’abatuye uyu murenge,aho baherutse kubakira inzu nziza umuturage utaragiraga aho aba, uruhare muri mituweli n’izindi gaunda za Leta, abibutsa ko ari ingirakamaro mu iterambere ryawo,ari yo mpamvu  ubahora hafi,bigafasha n’akarere n’izindi nzego kumenya  imibereho yabo  umunsi ku wundi.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top