REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Komite nshya y’abahinzi b’icyayi yasabwe kurushaho kubateza imbere

Abahinzi b’icyayi ba koperative The Villageois UMACYAGI mu karere ka Rusizi  bavuga ko nubwo kopertive yabo  igaragaza impinduka mu iterambere, bifuza kurushaho gutera  imbere,bagasaba abayobozi bashya batoye kubateza indi ntambwe, ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi bukarushaho, bigatuma n’igiciro kizamuka kurushaho.

Umuyobozi wa Thé villageois UMACYAGI watowe Musabirema Marc yavuze ko iterambere ry’abamuryango rimushishikaje cyane.

Ni amatora ya manda nshya y’imyaka 3 ishobora kongerwa, abayobozi bari bariho bamwe  bakaba bagarutsemo barimo n’uwari asanzwe ari umuyobozi wayo Musabirema  Marc wari uyiyoboye imyaka 3, ufite inshingano zo kugeza ku bamuhanze amaso y’iyi koperative barenga 5.000,abaganiriye na Rebero.co.rw bakavuga ko icyizere bagifite,cyane cyane ko imyaka 3 yari abayoboye bavuga ko hari byinshi yahinduye.

Uhoraningoga Emile, umwe muri aba bahinzi,avuga ko bishimira aho bageze kuko  muri iyi myaka 3 ishize ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi bwarushijeho kuboneka ugereranije n’imyaka yabanje, umutungo wa koperative urushaho gucungwa neza, abahinzi bakundishwa icyayi ,bigaragazwa n’uko mu myaka ya za 2017 hari abakiranduraga, bakiterera ibindi birimo amashyamba,ubu bakaba bari mu ba mbere basaba ko imiriima yaycyo yiyongera.

Ati’’ Iyo ntambwe yatewe nta kindi tubasaba ni ukuyikomeza. Twaguze hegitari zirenga 15 z’icyayi,izirenga 10 kimaze guhingwaho,tugasaba ko n’izisigaye zakwihutishwa, bakanagura ubundi buso tugakomeza kugihinga kuko tumaze kubona akamaro kacyo.’’

Umuyobozi wayo mushya Musabirema Marc yizeza abahinzi,ko ahereye aho bavuye n’aho bageze ubwo bumva bahora bagura imirima batera ikindi cyayi,batagisunikwa mu kugitunganya no kucyongerera agaciro,ibyo bifuza nta kabuza,ku bufatanye bazabigeraho.

Ati’’ Icyo tubizeza ni iterambere,umusaruro,imibereho myiza no gukomeza kongera ubuso gihingwaho, kucyongerera ubwinshi n’ubwiza, ibyo dushoboye  tukabikora,ibiturenze,nk’ibyerekeranye n’igiciro ku isoko mpuzamahanga tubyakira dutyo kuko ntacyo twabikoraho“.

Avuga ko hari impinduka nyinshi zimaze kwigaragaraza,nko kuba abahinzi bamaze gusobakukirwa no kugisoroma neza,ari byo ngo byagaragaje impinduka zikomeye kuko gusigara mu mirima kw’amababi yacyo biri mu byabadindizaga,bikanagira ingaruka ku giciro n’umusaruro,ubu ibyo bibazo bitaghari,agasaba abanyamuryango n’abaybozi ,cyane cyane ab’uruganda, gukomeza ubufaranye ngo bakomeze iyo ntambwe.

Yavuze ko bacyitayeho kurushaho nta cyatuma kitabitura kuko ngo ari cyo gihingwa cyonyine gishobora gusarurwa buri cyumweru, banacyita inka idateka,bakongera imbaraga kugira ngo hegitari 730 bagihingaho zongerwe,n’izihari zifatwe neza,umusaruro wiyongere.

Kayigire Vincent,umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative 5  y’abahinzi b’icyayi muri Rusizi na Nyamasheke ashimira The Villageois UMACYAGI  uburyo amatora yabo yari asukuye, bakitorera ababayobora mu mutekano usesuye, akayishima aho igeze akurikije ibibazo by’urudaca byayivugwagaamo mu myaka yashize.

Ati’’ Turayifuriza gukomereza aho mu buhinzi n’imicungire myiza y’umutungo, n’iriya gahunda yo kongera ubuso bugihinzeho bakayikomeza,  kuko ari yo izatuma hari amafaranga bakaga abanyamuryango ya hato na hato y’ibikorwa bya koperative agabanuka,kuko amenshi azajya akurwa ku musaruro w’iyo mirima mishya baguze.’’

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA) mu ntara y’uburengerazuba, Mitali Jean de Dieu, yabasabye gukomeza gukora cyane bazirikana ko mu myaka mike bazegukana uruganda rw’icyayi rwa Shagasha,ruvuye mu maboko y’umushoramari,  ababwira ko RCA  izakomeza gushyira ingufu mu mikorere myiza y’amakoperative,n’abanyamuryango, abasaba guhora bakurikiranira hafi koperative yabo.

Ati’’ Ndasaba abanyamuryango kujya mukurikiranira hafi aho koperative yanyu igeze yiteza imbere,imicungire y’umutungo n’ibindi igeraho, abahagararaiye abandi mukajya mwitabira inama y’inteko rusange mukanatanga ibitekerezo,cyane cyane ko hari n’amahugurwa ateganijwe mu bihe biri imbere,abazayitabira bazarushaho kunguka binshi muri ibi byose tuvuga.’’

Ushinzwe amakoperative ku rwego rw;akarere ka Rusizi,Nsengiyumva Emmanuel yababwiye ko ibyo bishimira byose babikesha mbere na mbere imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame, abasaba gukomeza kuyishyigikira no kuyibyaza umusaruro nk’amahirwe akomeye bafite, ubu buhinzi bakabubyaza ibiramba bizatunga  imirayngo yabo igihe kirekire.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top