REBERO

Advertise Here!

Rutsiro: Uwarokotse jenoside yashyikirijwe inzu n’uruganda rw’icyayi ashimira cyane  perezida Kagame

Nyuma yo gushyikirizwa n’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro inzu rwamwubakiye, Mukankusi Alphonsine w’imyaka 34,warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye cyane perezida Kagame wayihagaritse, akabera imfubyi umubyeyi, akazana icyayi n’urunganda rwacyo muri aka karere ruri guhindurira abaturage ubuzima  bigaragarira buri wese, harimo na we waruhawemo akazi akanubakirwa inzu nziza iyo yabagamo yenda kumugwaho.

Mukankusi Alphonsine n’abana be 2 n’abayobozi banyuranye nyuma yo kumuha iyi nzu

Mukankusi Alphonsine wanyuze mu buzima busharira cyane muri jenoside yakorewe Abatutsi,afite imyaka 5 gusa icyo gihe, akayiburiramo ababyeyi be n’abavandimwe be 8 aho bari batuye mu mudugudu w’ubu wa Kanama,akagari ka Tangabo,umurenge wa Manihira,agasigara wenyine, avuga ko iyo perezida Kagame atabazanira uru ruganda rw’icyayi ngo rumwomore ibikomere by’umutima, aba atakiriho.

Uyu mubyeyi w’abana 2 umugabo yamutanye n’ubu atazi aho ari, avuga ko imibabaro ye yatangiye muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yayihungiraga ku muturanyi wabo akamuhisha yabona abajenosideri bameze nabi cyane, akamukura mu nzu,akamuhisha mu rutare,imbwa ikamusangamo.

Yajya kumurya akayicika mu bitangaza n’ubu atajya abasha gusobanukirwa, akaruvamo akarorongotana, uwahamuhishe yahamuzanira ibiryo akamubura,bongeye kubonana nyuma y’imyaka 13 jenosida yarahagaritswe.

Ati’’ Nararorongotanye ngera muri Ngororero, ndokorwa n’umukecuru,aho namaze imyaka 13 ntazi iwacu, ntazi inkomoko yanjye. Gusa nibukaga amazina y’ababyeyi banjye yonyine. Umukecuru yaje kubaririza akurikije ibyo namubwiye,amenya amateka ko mvuka aha  Manihira, bambaza niba nemera kuhaza.’’

Yarakomeje ati’’ Kuko nari narahibagiwe,nibaza hari uwo mu muryango wacu waba wararokotse,nemeye kuza,mpageze nsanga  ababyeyi  n’abavandimwe banjye bose barishwe, nta nzu,amasambu ahingwa n’abandi,sinari naranize kuko uwo mukecuru atari yaranjyanye mu ishuri, numva biranyobeye,sinshaka kuhaba,njya kuri wawundi wandokoye mbere,mpamara imyaka 2, barakomeza baranyigisha ndemera ngaruka mu matongo y’iwacu.

Avuga ko inzu yubakiwe icyo gihe ubu yari ishaje cyane,yenda kumugwaho,n’umugabo babanaga badasezeranye amutanye abana 2, yarigendeye,ubuzima burushaho kumubera ubw’umwijima ariko akomeza kwihangana.

 Yaje kubona undi mugore warokotse jenoside witwa  Yambabariye Jeannette wari uvuye mu Gisovu,akarere ka Karongi,umurenge wa Twumba w’ubu,  wari uhunze umugabo we ngo washakaga kumwica, afite ihungabana rikomeye,atazi aho ajya, ataye abana 7 aho I Twumba,aramwakira,amusabira akazu abamo.

Ati’’ Kuko ako kazu nako kendaga kugwa, twamuhaye akabanza ahari ako kazu, mu gihe cyo kwibuka uyu mwaka uruganda rukamwubakiramo inzu nziza, abura ariko aho ashyira ubwiherero. Uruganda na Ibuka bansaba kuhamuha,ndabyemera ariko nsaba ko nanjye banyubakira kuko inzu yari igeze mu gihe umwanya uwo ari wo wose yangwaho.’’

Avuga ko uru ruganda rwari rwaranabahaye akazi bombi ngo bahangane n’ubwo buzima busharira na we bwemeye kumwubakira rubishyira mu bikorwa, inzu itahwa ku mugaragaro ku wa 8 Ukuboza,uyu mwaka.

Mu byishimo avuga birenze urugero,yagize ati’’ Mbanje gushimira cyane perezida Kagame waturokoye, akadusubiza agaciro twari twarambuwe n’abagome.

Nubwo twabuze ababyeyi,inshuti n’abavandimwe bagombaga kutwitaho ,tukabatetera mu biganza, turamufite, dutuje umutima. Bampaye inzu nziza,y’ibyumba 4 na salo, igipangu n’amashanyarazi,bikiyongera ku kazi bampaye,n’umuvandimwe waje ansanga bamwubakiye neza,turashima,turishimye.’’

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro,Nahayo Philippe avuga ko nyuma yo kubakira mugenzi w’uyu mugore  wari waturutse mu Gisovu aho yari atuye,akaza  arorongotana  kubera ihungabana yaterwaga n’itotezwa ry’umugabo we rijyanye n’uko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, n’uriya yagaragaje ikibazo cye bacyitaho,basanga na we agomba kubakirwa ngo bombi baturane heza.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro Nahayo Philippe avuga ko uruganda ayoboye rurazahwema kwita ku batishoboye baruturiye

Ati’’ Ku munsi wo gutaha iyo twari twubakiye Yambabariye Jeannette,twamenye ko n’uriya  Mukankusi Alphonsine iyo abamo yenda kumugwaho kandi ari we wamwakiriye,dufata icymezo cyo kumwubakira na we ngo babane bombi batuye heza,cyane cyane ko twari twanabahaye akazi bombi ngo babashe guhangana n’ingaruka z’ibikomere by’umutima batewe na jenoside yakorewe Abatutsi.’

Avuga ko kubakira abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi,kimwe n’abandi bababaye ari inshingano z’uruganda,kuko umukuru w’igihugu yaruhashyize ngo rwite ku baruturiye bafite ibibazo nk’ibyo.

Ati’’ Iyo turi hano tuba duhagarariye Nyakubahwa perezida wa Repubulika. Aho uruganda ruri abaruturiye bagomba kugira impinduka mu mibereho bakumva  banezerewe. Si aba bonyine kuko hari n’inzu 300 z’abandi baturage b’aka karere batishoboye turi gukinga,kuko ibyiza umukuru w’igihugu yemereye abaturage tugomba kumufasha kubibagezaho.’’

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rutsiro Niyonsenga Philippe ashimira uru ruganda kugera mu kirenge cy’umukuru w’igihugu ku kwita ku batishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi

Mu byishimo byinshi,perezida wa Ibuka muri aka karere, Niyonsenga Philippe, yavuze ko kuba uruganda rwubakira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi,bakava mu mibereho ibibutsa ibihe banyuzemo bakajya mu mibereho ibahumuriza ari ikintu gikora ku mutima cyane.

Ati’’ Uretse no kububakira,rwanabahaye akazi,wumve ubwo buntu. Byose tubishimira cyane imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame,iduha twese kubaho twishimiye.’’

Uretse iyi nzu,uru ruganda rwanishyuriye mituweli abantu 300 bo mu murenge wa Manihira, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro,Bagirishya Jean Pierre arushimira imbaraga rushyira mu guhindura ubuzima bw’abatuye aka karere,cyane cyane aha ruherereye.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top