REBERO

Advertise Here!

Uburyo bwo gupima Sida bakoresheje ORAQUICK Self Testing burizewe -Dr Basile

Mu minsi ishize mu biganiro hagati y’abantu bagiye baganira ko uburyo bwo gupima virusi itera sida hakoreshe kuyipimira ukoresheje ORAQUICK Self Testing bukora mbere yuko woza amenyo, ibyo ari ibinyoma kuko isaha yose wakwipima biguha ibisubizo byizewe.

Ubu buryo bukaba bwaratangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ndetse buhita bushyirwa ku isoko ubu ukeneye ORAQUICK Self Testing unyarukira ahagurishwa imiti nayo uyisanga gusa bamwe mubo twaganiriye bakaba bavuga ko igiciro cyayo kikiri hejuru.

RBC ikomeza gusaba abanyarwanda kwipima bakoreshe ubwo buryo kugira ngo bamenye uko bahagaze kandi abasanze baranduye virusi itera sida bagane ibigo bitandukanye by’ubuvuzi kugira ngo bahabye uburyo bwo gutangira imiti hakiri kare, kugira ngo umubiri wabo ugumane ubudahangarwa.

Dr Basile akaba yagarutse kuri abo bantu bavuga ko abakoresha ORAQUICK Self Testing bayikoresha bakibyuka cyangwa se bataragira icyo bashyira mukanwa atari ukuri kuko RBC yabishyize ku isoko ubushakashatsi bwarabanje kubikoraho bagasanga bwizewe.

Agira ati: “Ibyo bitangazwa n’abantu nta kuri kurimo kuko igihe cyose wakoresha ubwo buryo ibisubizo butanga bwizewe, bityo akomeza gushishikariza abatabashije kugana ibigo nderabuzima bagana amafarumasi bakaguramo Self Testing kuko nayo ibisubizo itanga bwizewe”.

Akomeza avuga ko ku kijyanye n’igiciro ibyo byaganiriweho ku buryo igiciro igura ari ibihumbi bitanu, ariko aho baba batugurisha ku giciro kirenze kuri ayo byaba biterwa n’ibiciro byabo ariko ubundi icyo giciro nicyo cyaganiriweho kandi ababona gahenze byaba byiza bagiye ku bigo nderabuzima iyo serivice ihari.

Kwipima Virusi itera sida ukoresheje ORAQUICK ni ukwipima byihuse ni ikizami cya Antibody gishobora gukorerwa mu rugo cyangwa ahantu hihariye, kandi ukaba ushobora kubona ibisubizo byizewe mu gihe cy’iminota 20.

Ubu buryo bumaze kumenyerwa bwo kwipima sida {HIV Self Testing (HIVST)} byasabwe na OMS nk’uburyo bushya bwo kugera ku ntego za UNAIDS zo kurangiza virusi itera sida mu mwaka wa 2030.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top