REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Ifu y’isambaza mu byitezweho kurwanya igwingira ry’abana.

Nyuma y’aho bigaragariye ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 mu karere ka Nyamasheke ryiyongera aho kugabanuka, umuyobozi  mushya w’aka karere Mupenzi Narcisse akaba aherutse kwizeza abaturage kugabanya umuvuduko waryo,kuri ubu akarere n’abafatanyabikorwa bako barimo umushinga ‘Orora wihaze’ barakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo.

Abaturage basabwe imbaraga mu kurinda abana igwingira

Mu byo bakora mu gukemura iki kibazo harimo gushishikariza no gufasha abaturage kubona ibikomoka ku bworozi harimo n’ifu y’isambaza nk’uko ushinzwe ibikorwa  bya ‘Orora wihaze’ mu turere twa Rusizi na Nyamagabe, Mwumvaneza Amon yabitangarije Rebero.co.rw,mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya igwingira ry’abana mu murenge wa Cyato muri aka karere.

Uyu mushinga ‘Orora wihaze’,mu ntego yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana,binyuze mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi no kongera ubumenyi n’uburyo ibyo bikomoka ku bworozi biribwa mu ngo,uyu mukozi wawo Mwumvaneza Amon avuga ko hari umufatanyabikorwa ufite uruganda rutunganya ifu y’isambaza bahaye ibikoresho mu murenge wa Kagano,muri aka karere. Umufatanyabikorwa Orora wihaze yahaye inkunga y’ibikoresho.

Ati’’ Gutunganya ifu y’isambaza byakozwe kuko iyo urebye imiterere y’aka karere,kegereye ikivu kibonekamo isambaza nyinshi ariko umusaruro ukaboneka  ku bwinshi mu gihe gito,cyane cyane iyo uburobyi bugisubukurwa, ikindi gihe ukagabanuka cyane ku isoko bigaragara kandi zikenewe na benshi, kandi isambaza mbisi zangirika vuba,ntizinabashe kugera mu mirenge itegereye ikivu ,yegereye Nyungwe,zikimeze neza,kuko ubwo buryo  bwo kuzihageza zikimeze neza,budahari.’’

Mwumvaneza Amon ushinzwe ibikorwa bya Orora wihaze mu turere twa Rusizi na Nyamagabe yereka abaturage b’umurenge wa Cyato ifu y’isambaza igiye gufasha mu guhangana n’igwingira

Arakomeza ati’’ Ni bwo hatekerejwe uburyo izo sambaza zakongererwa agaciro hatunganywa ifu yazo kuko yo ibikika igihe kirekire no kugezwa kure hashoboka bigakunda, zinari mu birwanya bifatika imirire mibi.  Twari twagiye muri uriya murenge kwereka abaturage iyo fu no kubasobanurira ibyiza byayo,cyane cyane ko tunashaka kuyishyira ku bushobozi bwa buri wese, ku buryo uruganda ruzanafunga mu buryo bugezweho garama100, bityo umuntu ntabure agafu ko kuvanga n’ibiryo by’umwana cyangwa gushyira mu gikoma cye,kuko hari n’ishyirwa mu gikoma,iy’isambaza zikaranze.’’

Avuga ko impamvu bibanze ku murenge wa Cyato n’indi ikora kuri pariki y’igihugu ya Nyungwe,ari uko byagaragaye ko ari yo yugarujwe n’ibibazo by’imirire mibi no kubura cyane cyane ibihagije bikomoka ku bworozi n’izi sambaza cyangwa ifu yazo birimo, muri ubwo bukangurambaga bakaba bijeje abaturage ko, iyi fu igiye kubegerezwa n’igiciro kikajya ku rwego rwabo bitewe n’ingano y’ifu, harebwa uburyo iri gwingira mu bana bato ryahashywa.

Bamwe mu baganuye kuri iyi fu haba mu gikoma cyahawe abagore batwite n’abonsa, n’ibiryo ku bana bari munsi y’imyaka 5, bagaragaje kwishimira iki gikorwa kuko abenshi mu batuye uyu murenge bavuga ko isambaza zitahagera n’izihagera zibageraho zangiritse cyane kubera kutagira uburyo bunoze bwo kuzibika igihe kirekire,basaba ko zabageraho byoroshye, zinahendutse nk’uko babivuga.

Kanyanja Vestine avuga ko igwingira mu murenge wabo wa Cyato rihari, ubukene bukabije n’imyumvire ya bamwe mu baturage ikiri hasi bikaza ku isonga mu biritera

Kanyanja Vestine,utwite, ati’’ Ni ubwa mbere hano tunyoye igikoma kirimo ifu y’isambaza, tukanagiha abana bacu tukanabaha ifu zirimo.

Hano igwingira ry’abana rirahari si ibanga, rigaterwa na byinshi birimo ubukene n’imyumvire iri hasi mu gutegura indyo yuzuye igenerwa abana. Iyi fu bayizanye bakayishyira kuri  iyi santere y’ubucuruzi ya Ville, ku giciro n’uciriritse yigondera, byahashya bifatika iki kibazo kuko abana bacu bakura nabi kubera kubura ibiryo birimo intungamubiri nk’izi,bikatubabaza cyane.’’

Simpunga Charles,  na we ati’’ Abagabo  tugomba gufata iya mbere mu kurwanya igwingira mu bana bacu. Ntusange umugabo yirirwa anywa amacupa y’inzoga mu tubari yiyongeza andi,iwe bwaki yarahacanye. Iyi fu rwose  abayituzaniye nibumva ibyo twabasabye,mu ifunguro ryose rihawe umwana ntizajya ibura.’’

Mu mpuguro bahawe na Nyirandushabandi Alexiane ushinzwe imirire mu bitaro bya Kibogora, yongeye gushimangira ku kwita ku ifunguro ry’umwana muto,agaburirwa kenshi,anahabwa koko ibimugirira akamaro bitanangiza igifu cye, aho yanabasabye guhagurukira rimwe nk’ababyeyi bakarwanya ubugwingire bw’abana.

Abayobozi banyuranye baha abana ibiryo n’igikoma birimo ifu y’isambaza

Ati’’Birakwiye ko turwanya ubugwingire ngo tuzagire abana bazi ubwenge. Bamwe bazajya mu ishuri bagakurikira,bakazigirira akamaro bakanakagirira igihugu cyabo,nawe mubyeyi bakakakugirira. Kandi kurya neza ntibigombera ubushobozi buhambaye,bisaba ahubwo imyumvire ihambaye mu kumenya neza icyo umwana wawe akeneye koko,ukakimubonera binakurikije n’inyigisho muhabwa n’ababihugukiwe.’’

Iyi fu yitwa Nashishe,ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ,yatangiye gukorerwa muri  aka karere muri Gicurasi uyu mwaka,nubwo uruganda ruyikora ngo rutaragira ubushobozi bwo guhaza abayikneye bose,ariko hakorwa ibishoboka byose ,ku bufatanye na ‘Orora wihaze’ n’akarere ka Nyamasheke, ngo ikwire imirenge yose inagere hanze y’akarere, ifashe mu kurwanya igwingira.

Akarere ka Nyamashke igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 riri ku gipimo cya 37,7% kivuye kuri 33% mu myaka 5 ishize. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul,avuga ko bakoresha imbaraga nyinshi ngo barihashye bahereye mu myumvire y’abaturage, agasanga n’iyi fu yafasha igiye ibyifuzo by’abaturage kuri yo byaba byubahirijwe.

Nyirandushabandi Alexiane ushinzwe imirire mu bitaro bya Kibogora avuga ko indyo iboneye y’umwana idasaba ibya Mirenge

Ababyeyi batwite n’abonsa bavuga ko ifu y’isambaza yaba ingenzi mu mafunguro yabo n’abana babo igihe yaba ibegerejwe hafi ikanabageraho ihendutse

Gitifu Harinditwali Jean Paul n’abaturage ayoboye bagomba gukora byinshi mu kurwanya igwingira muri uyu murenge wa Cyato.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top