REBERO

Advertise Here!

CG (Rtd) Gasana wahawe imbabazi yagaragaye mu muhango wo gutera igikumwe ku muhungu we

CG (Rtd) Emmanuel K Gasana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ntagifungiye by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, aho yari akurikiranyweho kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite.

Amakuru yizewe nuko uyu mugabo CG (Rtd) Emmanuel K Gasana yarekuwe kumunsi wejo akaba yagaragaye mu muhango wo gusezerana ku muhungu we nu mukobwa wa Gen. Kale Kayihura wabaye kugicamunsi cy’umunsi kuwa kane

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, avuga ko CG (Rtd) yanagaragaye ubwo umuhungu we yasezeranaga mu Murenge n’umukunzi we, binashimangira ko uyu mugabo yaba yarahawe imbabazi.

Itegeko riha ububasha Perezida wa Repubulika ububasha, nyuma yo kugisha inama abo bireba, bwo guha imbabazi uwakatiwe, naho Minisitiri w’ubutabera we rikamuha ububasha bwo guhagarika gukurikirana umuntu mu Nkiko.

Uyu mugabo akaba yarekuwe mugihe umuhungu we yari afite ubukwe mu mukobwa wu wahoze ayoboye igipolisi cyo mu gihugu cya baturanyi cya Uganda Gen. Kale Kayihura

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top