REBERO

Advertise Here!

Visit Rwanda yazanye undi mukinnyi ukomeye w’umufaransa

Umukinnyi mpuzamahanga w’umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse ni kipe y’igihugu y’ubufaransa kuri ubu ari mu Rwanda kubufatanye na Visit Rwanda.

Warren Zaïre-Emery waraye akinnye umukono ikipe ye ya Paris Saint-Germain yakinnye na Metz bakanayitsinda ibitego 3-1 aho uyu mukinyi yakinnye iminota yose 90.

Nyuma yo gukina iminota yose yahise afata indege imwerekeza mu rw’imisozi igihumbi aho aje kwihera amaso ibyiza bitatse u Rwanda kubufatanye na RDB binyuze muri Visit Rwanda.

Zaïre-Emery biteganyijwe ko agomba kumara iminsi igera kuri 2 atemberezwa anerekwa bimwe mubyiza nyaburanga bigize igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Aho agomba kuzahita asubira mu gihugu cy’ubufaransa kugirango azakomezanye nabandi kwitegura imikino yo kwishura muri shampiyona y’ubufaransa aho bazatangirana n’ikipe ya Lens.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top