REBERO

Advertise Here!

Ubukene butuma tutabona amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu

Mu karere ka Gasaba umurenge wa Gisozi akagari ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora, hari umuryango w’abantu umunani harimo abafite ubumuga bw’uruhu batatu, kubera kubura ubwisungane mu kwivuza (Mituwele) byatumye babura amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Umuryango ufite abana batatu bafite ubumuga bw’uruhu

Uyu muryango ukaba usaba ubufasha bwo kubona ubwo bwisungane mu kwivuga kugira ngo babone uko babasha kugura ayo mavuta, ibi bikaba bigira ingaruka ku bana bafite ubumuga bw’uruhu, ndetse n’abandi kuko iyo barwaye kwivuza bisaba kwishyura 100%.

Umubyeyi w’aba bana bafite ubumuga bw’uruhu avuga ko ubwo bufasha abubonye byatuma abana be babasha kubona ayo mavuta ariko ubu kuko atarayabona bituma abana bagira ibibazo ku mubiri.

Agira ati: “Turashima Leta kuba yarashyizeho uburyo bwo kubona amavuta kuri mituweli ariko kubera ubukene dufite ntabwo tubasha kubona ayo mavuta kuko ntabwo dushobora kubona uburyo bwo kuyagura, gusa turasaba ubushobozi kugira ngo tubashe kubona ubwo bwisungane”.

Yakomeje avuga ko kubera kubura ubwo bwisungane n’abandi bana badafite ubumuga iyo barwaye bidusaba gukoresha imiti ya Kinyarwanda kuko ntabwo twajya kwa muganga kuko byatuma twishyura 100% kandi amikoro ari make.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi Madame Ingabire Olive yadutangarije ko icyo kibazo cyo kubura ubwisungane bwo kwivuza kuri uwo muryango atari akizi kuko basanzwe babutanga ariko agiye kugikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi

Agira ati: “Reka mvugana n’ababishinzwe ubwo bwisungane buratangwa ahubwo ni uko tutigeze tubimenya bityo abo bana bafite ubumuga bw’uruhu babashe kubona amavuta yo kurinda uruhu rwabo, ikindi turakangurira abaturage gukomeza gushaka ubwisungane mu kwivuza”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa mu muryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA) Hakizimana Nicodem avuga ko bakoze ubuvugizi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Minisiteri y’ubuzima ndetse n’Inama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) kugira ngo ayo mavuta agezwe mu mavuriro yose.

Dr Nicodeme Hakizimana Umuyobozi Nshingwabikorwa wa OIPPA

Agira ati: “Hari aho bajyaga kuyashaka ku mavuriro bagasanga adahari kubera ko abayobozi batigeze bayashyira mubyo bagomba kuba bafite kuko rero bayafata bakoresheje ubwisungane mu kwivuza mugihe bayatse ugasanga kuri iryo vuriro ntayahari, ariko nyuma yo gukora ubwo buvugizi ntabwo turumva abanyamuryango bacu batubwira ko bayabura”.

Yakomeje avuga ko abo bafite ikibazo cyo kutabona ubwisungane mu kwivuza bakwegera ubuyobozi bw’inzego zibanze kugira ngo bafashwe nkuko n’undi munyarwanda wese utishoboye yakwegera izo nzego, ahubwo nibidakunda abone kutumenyesha kugira ngo tumukorere ubuvugizi.

Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA) ukaba umaze kugera mu turere turindwi aritwo Rutsiro, Nyamasheke, Kayonza, Musanze ndetse n’Umujyi wa Kigali bityo rero abari mu tundi turere tudakoreramo kugeza ubu ntituzi niba aya makuru yarabagezeho ko amavuta yo gufasha abafite ubumuga bw’uruhu asigaye atangirwa ku bwisungane mu kwivuza.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top