REBERO

Advertise Here!

Cristiano Ronaldo yongeye guca agahigo muri ruhago

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu baza ku isonga muri ruhago y’Isi, utarahwemye guca uduhigo, yongeye kwandika amateka, aba umukinnyi ugiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi.

Uyu Munya-Portugal usigaye akina muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.

Ibi bitego yubyujuje mu mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na Al-Ittihad, aho iyi kipe ya Cristiano anabereye Kapiteni, yatsinze ibitego 5-2.

Muri ibi bitego bitanu bya Al Nasrr, harimo bibiri bya Cristiano Ronaldo, byombi yatsinze kuri penaliti zagiye zibonwa n’iyi kipe.

Iyi shampiyona yo muri Arabia Saudite, iri mu zitangiye gukomera ndetse zinakurikirwa na benshi, dore ko amakipe yo muri iki Gihugu yamanuye abakinnyi bakomeye barimo uyu rutahizamu Ronaldo, ndetse na ba Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yaraye itsinzwe.

Cristiano Ronaldo yaje ku mwanya wa mbere n’ibitego 53, akaba arusha igitego kimwe Umwongereza Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage kuko we afite ibitego 52, mu gihe Kylian Mbappé na Erling Haaland banganya ibitego 50 bakaba ari bo bakurikiraho ku rutonde.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yanyuze mu makipe atandukanye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus na Al Nasrr akinamo ubu.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top