REBERO

Advertise Here!

Twibukiranye bimwe mubihe byaranze urugamba rwa RPA ibohora igihugu cyacu

Bamwe bari bato abandi bataravuka abandi bari barahejejwe ishyanga ariko ingabo zahoze ari iza RPA kuri ubu zabaye RDF zakoze akazi gakomeye bamwe batamenye kandi bagomba kumenya kugirango dukomeze dusigasire ubumwe na mahoro barwaniye.

Hari akabeho katari kenshi mbese umunsi urabona utangiye neza! gusa hirya hari abasirikare benshi ba RPA ubona bacitse intege, Afande Ndugute Alias Karisoriso ibitekerezo byamubanye byinshi, abasirikare benshi ba RPA bari bamaze gutabaruka abandi nta morale bafite.

Aha ni nyuma gato yaho abayobozi bakuru ba RPA bari bamaze gutabaruka guhera kuri afande Rwigema, afande Bayingana, afande Bitamazire, afande Bunyenyezi n’abandi.

Abasirikare ba RPA bari gusubizwa inyuma n’ingabo za FAR. Nubwo byari bigoye hari abasirikare batacitse intege bakomeje urugamba,abasirikare ba FAR batatanyije Inkotanyi bamwe bahungira mu Kagera.

Mubagiye mu Kagera harimo batayo ya 11 yari yobowe na Afande Kayitare Védaste hari na batayo ya 9 yari iyobowe na Afande Sam Kaka nayo yari hafi aho. Reka nitse kuri batayo yari iyobowe na afande Kayitare ariko ibarizwa muri colum ya 3 colum.

Colum iba iruta division. Iyi colum ya 3 yari iyobowe na afande Ndugute. Umunsi umwe ibitero birembeje ingabo za RPA, afande Kayitare yashakaga kuvugana n’abandi basirikare bakuru bari muri head quarter kugirango amenye amakuru yumvaga ahwihwiswa ko Majoro Paul Kagame ariwe uyoboye nandi makuru yumvaga,Yashakaga no kugira itumanaho rihoraho ryo kuvugana na afande Ndungute.

Nibwo yahise akusanya abana bindwanyi bari bamenyereye intambara. Afande Kayitare yababwiye yihuta kuko adui yabaga ari kumugongo w’inkotanyi icyo gihe, yababwiye ati “ icyatuzanye nuguharanira uburenganzira bwacu tugakuraho leta yamacakubiri, “Nataka kuongea na headquarters, ndiyo maana nawatuma mwende mlete communication ambao adui yuko nayo arakomeza ati, Mwigengesere ntimuhasige ubuzima. Munanisikia?” Bose bati YES SIR.

Abatoranyijwe bahise bapanga inama yihuse, babiri bari intasi bahise berekwe mission yabo yambere. Bagombaga kuneka bakamenya umubare wa basirikare ba habyarimana, ahobari n’ibikoresho bafite.

Abana baragiye baraneka bamenyako, hari ahantu habiri hatandukanye hari umwanzi gusa ahitwa Nyamiyaga ubu n’imukarere ka Kayonza hari hari umwanzi wigize kagarara.

Harimo uwo bitaga Kimirangwe, ngo yari umusirikare ukomeye cyane. Uyu Kimirangwe yari kumwe n’abasirikare batari benshi cyane kuko yumvaga ntawamunesha.

Za maneko zatumwe zatanze amakuru maze zivuga ko zabonye itumanaho n’ibindi bikoresho byo bakoresha bavugana n’abandi,Ako kanya afande Kayitare yarababwiye ati, uwo Kimirangwe mumufate mumuzane gusa nimubona bitari bukunde mukore akazi kabajyanye.

Ako kanya yahise apanga company y’abasirikare 72 arangije Umuyobozi amugira afande Rwasa. Aba basirikare bakoze akazi neza kuko barazindutse bagera Nyamiyaga bahasanga aba FAR bacukuye indaki.

Inkotanyi zabaguyeho gitumo. icyo igihe ntamasasu yavuze cyane, hari umusirikare wa FAR wabonye Inkotanyi zibagwaho avuza induru ati “mwapfa Inyenzi“bahita bakizwa namaguru.

Abasirikare bamwe babonye Inkotanyi batinze maze bamwe barwanisha inkoki n’imbunda mundaki bari baracukuye, abasirikare 6 ba FAR bahasiga ubuzima harimo na Kimirangwe abandi bakizwa namaguru.

Itumanaho riboneka gutyo. Bamaze kubona itumanaho nibwo afande Kayitare na Ndungute bavuganye na Majoro Paul Kagame abaha amabwiriza yo kumusanga aho ari Mumutara ariko bakanyura Tanzania bakabanza bakabona imiti n’ibiryo kuko biri mubintu Majoro Paul Kagame yabanje gupanga ari munzira ajya kurugamba.

Hari amakuru yari yarahawe ko Inkotanyi zisumbirijwe nawe avugana naba Kada ba RPF bajya hafi yimipaka ya Uganda na Tanzania. Abari Tanzania nibo babakiriye barabondora nyuma basanga abandi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top