REBERO

Advertise Here!

Imyaka 30 n’umunsi umwe irashize Ingabo za RPA 600 zinjira muri CND

Imyaka 30 irashize Ingabo zahoze ari iza RPA 600 zoherejwe muri CND aho zari zifite ubutumwa bwo kurinda abanyepolitiki ba FPR Inkotanyi, bagombaga kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, nubwo nyuma ubu butumwa bwaje guhinduka, zigahabwa inshingano zo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari itangiye.

Mu 1993, ubwo ibiganiro by’amasezerano ya Arusha byari bigeze kure, Leta ya Habyarimana yemeye gusaranganya ubutegetsi, maze FPR yemererwa kwinjiza mu Mujyi wa Kigali abasirikare 600 bagombaga kurinda abanyepolitiki bayo, bacumbikirwa muri CND, ubu ni Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ku wa 28 Ukuboza mu 1993, ni bwo aba basirikare 600 bari bayobowe na Charles Kayonga bahagurutse ku Mulindi ahari icyicaro cya RPA, berekeza mu Mujyi wa Kigali.

Iyi batayo kandi yabarizwagamo abandi basirikare bakomeye nka Gen Maj (Rtd) Charles Karamba icyo gihe wari Captain, JacobTumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza.

N’ubwo Ingabo za RPA 600 n’abayobozi zari ziherekeje bageze muri CND mu Ukuboza 1993, gufata umwanzuro ubageza muri iyi nzu ntibyari byoroshye kuko hari aho bagiye babanza gusaba harimo Byumba, Kinihira na Camp Kigali bahimwe bababwira ko hegereye Radio Rwanda bikaba byaborohera kuyifata.

Leta ya Habyarimana yashatse ko izi ngabo n’abo zari ziherekeje bajya Camp Kami ariko na bo barabyanga kuko imihanda yose yajyagayo yari ibitaka bigatuma bahabona nk’ahantu hashobora gutegwa ibisasu byo mu butaka.

y’ibiganiro ku mpande zombi, FPR yaje kwemera kujya muri CND nyuma y’uko iyi nzu yari yasuwe na zimwe mu ntumwa zayo zirimo Gen (Rtd) James Kabarebe bakayishimira ko ikomeye, kuba ifite inzu yo munsi y’ubutaka kandi ikaba yari ifite ibyangombwa byose nkenerwa.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara wari no muri aba banyepolitiki ba FPR, yigeze kuvuga ko ubwo bababwiraga ko bagiye kujya muri CND babanje kugira impungenge bitewe n’uko yari hagati y’ibigo by’abasirikare birimo n’icy’abarindaga Perezida Habyarimana (Camp GP), gusa bakaza guhumurizwa na Perezida Kagame icyo gihe wari uyoboye Ingabo za RPA, wababwiye ko batayo bari kumwe na yo akazi kayo ari ako kubarinda.

Ati “Icyo gihe natwe tugiye kuza twarabajije tuti ’ko tugiye kujya hariya hantu kandi ko byagaragaye ko dukikijwe n’abasirikare hirya no hino bizagenda bite?’ Icyo gihe umukuru w’ingabo ni we watubwiye ati ’batayo nk’iyi muba mufite ni yo ishobora kubarwanaho nk’iminsi igera kuri itanu tukaba twabagezeho cyangwa se ikaba yabafasha irwana igenda babazana tugahurira mu nzira ati iyi batayo n’icyo iba imaze”.

Ati “Tuza umunsi wa mbere abantu bose kuva i Byumba bari badutegereje aho u Rwanda rwavugaga ko bari budutere amabuye ahubwo wabonaga bishimye, mu mpunzi zari ziri Nyacyonga hariya na zo bavugaga ko ziri budutere amabuye ahubwo wabonaga zishimye ziri ku muhanda, amapikipiki yaduherekezaga aturi imbere n’abantu bose ku mihanda kugera tugeze muri CND.”

Rutaremara akomeza ati “Leta y’u Rwanda yanze ko tunyura muri za Minisiteri [Kacyiru] kugira ngo abantu badahurura, ni ko kutunyuza muri Poids Lourd tuzamuka hariya hahinguka kuri Minisiteri y’Ingabo, tunyura hariya hahoze ’Rond Point’ KCC tuboneza tujya muri CND.”

Leta y’u Rwanda yahisemo kubanyuza iyi nzira mu gihe iyari isanzwe ari nyabagendwa ari iyo kuzamukira ku Kinamba ukanyura kuri za Minisiteri.

yuma yo kugera muri CND izi ngabo 600 n’abo zari ziherekeje batangiye imibereho mishya muri iyi nzu iherereye ku Kimihurura.

Muri iyi nzu, izi ngabo zahawe igice kimwe, aho abayobozi bararaga mu gice cyo hejuru ahandi hakaba ibiro.

Izi ngabo 600 zikimara kugera muri CND zatangiye gucukura indake, abanyepolitiki zari ziherekeje na bo batangira imirimo ijyanye na politiki no kwakira Abanyarwanda batandukanye babasuraga.

Tito Rutaremara ati “Icyo abasirikare bacu batangiye ni ugushaka indake zabo zo kwirinda ariko bashaka n’izacu noneho tuguma aho ngaho dutangira gukora imirimo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top