REBERO

Advertise Here!

Inzoga ni kimwe mu bica intege intanga ngabo ntizibe zatera inda

Inzoga n’ibiyobyabwenge iyo ubyirunduriyemo bituma ugira imyitarire mibi, bishobora gutuma kandi ubikoresha anagira ibibazo byo mu mutwe cyangwa indwara zo ku mubiri.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko iyo umugabo yishoye mu biyobyabwenge hamwe n’inzoga, ashobora kugira ibyago byinshi byo kutagira intanga zishobora gutera umugore inda, ikindi intanga z’umugabo unywa inzoga cyane ntabwo zikura kuko gukorwa kwazo inzoga zibihagarika.

Dr Ndacyayisenga Dynamo Umuyobozi ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC avuga ko uretse izo ngaruka inzoga zigira ku mugabo no ku mugore ari kimwe. Agira ati: “Ku mugore wabaye karande y’inzoga nawe ashobora kugira ibibazo nk’iby’umugabo ariko we hakiyongeraho ko inzoga zica uturemangingo tugize udusabo tuvamo intanga ngore. Iyo agize amahirwe agasama umura we ubura ikiwurera kuko inzoga ikamura amazi mu mubiri w’umuntu.

Dr Ndacyayisenga yakomeje avuga abagore batwite banywa inzoga ho biba bibi cyane, usibye no kuba zakwangiza uwo mubyeyi, burya ngo zigera no kuri nyababyeyi bityo uwo mubyeyi agasangira n’umwana atwite inzoga atabizi.

Agira ati: “Ikizakumenyesha ko umwana yasangiye inzoga na nyina akiri mu nda, azabyara umwana wumye, ufite ibiro bikeye cyangwa se akabyara umwana utabona.”

Dr Ndacyayisenga Dynamo anasobanura ko umuntu unywa inzoga nyinshi, igihe ashaka kunyara, kwihangana bigoye, kandi ibyo aba ashaka kunyara ni amazi agize umubiri, inzoga zikamusigaramo, hahandi nyuma uzazanga umunywi w’inzoga cyane ahora asa n’uwumye ku mubiri.

Umujyanama w’Ubuzima mu Karere ka Bugesera Ahobantegeye Florence, avuga ko kuba abantu banywa inzoga atari bibi ariko iyo bikabaje zibagiraho ingaruka, ku buryo bashobora no kugira uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa izindi ndwara, harimo n’izitandura zirimo nk’umwijima n’izindi.

Agira ati: “Bimwe mubyo twahuguwemo ni ukugira inama abannywa inzoga nyinshi nubwo ubona bigoye kugira ngo babyumve, ariko kwigisha ni uguhozah, niyo mpamvu natwe duhabwa ayo mahugurwa kuko batwigisha ibibi byizo nzoga no kugira ngo n’uzinnywa tube twamubwiye ko zangiza ubuzima”.

Ahobantegeye akomeza avuga ko impamvu bagira inama abantu banywa inzoga ko bagomba kuba barengeje imyaka byibura 21, ari uko ubwonko bwe buba bukomeye, ariko iyo uzitangiye ukiri munsi y’iyo myaka zishobora kukugwingiza mu bitekerezo, kuko iyo inzoga yageze mu mubiri yangiza ibijyanye n’imirire (za poroteyine n’ibindi biwutunga).

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nawe yagiriye inama urubyiruko zo kugabanya inzoga kuko arirwo bayobozi b’ejo hazaza, dore ko inzoga nyinshi zibima n’amahirwe yo kwiga.

Agira ati: “Sinyobewe ko urubyiruko rw’iki gihe rwasarishije mu nzoga ariko biba byiza iyo banyoye nkeya kugira ngo birinde, hagati aho barinze n’ubuzima bwabo, kuko iyo udafashe ingamba ukiri muto uba wangije ubuzima bwawe”.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwamaze kuba imbata y’inzoga nta bitekerezo ruba rugifite, kandi nibo usanga bamwe bibateye indwara y’agahinda gakabije ndetse kanavamo kubura ubuzima (biyahuye), iyo atabonye abamuba hafi kugira ngo bamugire inama.

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) bugaragaza ko kunywa inzoga byiyongereye  cyane mu rubyiruko rufite imyaka 18 -24, aho mu Karere ka Nyarugenge mu minsi 30 ishize ikigero cyari kuri 22.8% naho mu bice by’icyaro muri Gisagara ari 10.7%; Karongi 10.2% naho Nyamasheke bafite 11.4%”.

Bwagaragaje kandi ko ku bo zitera agahinda gakabije; (mu bigo Nderabuzima aho batanga inama kubannywi b’inzoga ndetse no kugira inama abatangiye kugira agahinda gakabije), bwerekana ko abagerageje kwiyahura byakiriwe mu bigo nderabuzima mu 2019 bari 813 naho mu 2020 bariyongereye bagera ku 1,72, naho mu mwaka wa 2021 barushijeho kwiyongera bagera ku 2,556.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top