REBERO

Advertise Here!

Rusizi:  Akarere kasangiye ubunani n’imiryango  irenga 120 itishoboye

Muri gahunda ya ‘ Ntuma mubyeyi tujyanemo dusangire’ kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, abayobozi b’akarere ka Rusizi n’abagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’abayobozi mu tugari n’imirenge yose ikagize, muri buri murenge, basangiye ubunani n’imiryango irenga 120 itishoboye, bayiha ibiribwa binyuranye,amasabuni ,ibyo kwiyorosa  n’ibitenge byo kwambara.

Abahawe ibiribwa,amasabune n’imyambaro bo mu murenge wa Nyakarenzo mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi.

Aganira na Rebero.co.rw, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet,wifatanije n’imiryango 27 yo mu murenge wa Nyakarenzo, yavuze ko iyi ari gahunda ngarukamwaka yatangiye umwaka ushize,aho akarere,ku bufatanye n’inama y’igihugu y’abagore, basangira ubunani n’imiryango itarahiriwe n’ibihe, bakanaganira,bananyuzamo bagacinya akadiho bishimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, wifuriza buri wese ubuzima bwiza.

Ati’’ Gusangira na bo biri muri gahunda ya ‘Ntuma mubyeyi tujyanemo dusangire’,twegeranyamo ubushobozi tukagira icyo tugenera ababa  batarahiriwe n’ibihe,baba abahinze ntibeze neza kubera impamvu zinyuranye,  n’abatagize icyo bafite,akaba ari gahunda dushimira cyane abagize inama y’igihugu y’abagore muri aka karere kubera uruhare rufatika bayigiramo.’’

Meya Dr Kibiriga Anicet avuga ko muri rusange uyu mwaka wagenze neza muri aka karere.

Meya Dr Kibiriga Anicet,avuga ko ibyahawe aba baturage byose hamwe bifite agaciro k’arenga 3.000.000 akavuga ko icyo bifuza,na Nyakubahwa perezida wa Repubulika yifuriza abaturage bose, ari uko buri wese yagira icyo asangiza umuryango we ku bunani.

 Ari yo mpamvu hanatekerezwa ku badashobora kugira icyo babona, abafite ubushobozi bakagira icyo bigomwa bagasangira n’abakene, ntibirangirire aho,bakanegerana,bagacinya akadiho,bakanaganira uburyo abakiri mu bukene bukabije babwivanamo, hakurikijwe gahunda nyinshi Leta yashyizeho zibafasha kubwikuramo.

Kantarama Perpetue w’imyaka 72, wo muri uyu murenge wa Nyakarenzo,uri mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, avuga ko kuva yavuka, atigeze abona ubuyobozi bubaha ubunani uretse ubwa Paul Kagame,ubundi icyo bwakoraga ari ukubanena ngo nta suku bagira, aho kubegera ngo basabane,baganire, babisangemo nk’abaturage bagenzi babo.

Kantarama Perpetue w’imyaka 72 ashimira perezida Kagame wifuriza imibereho myiza buri munyarwanda wese

Ati’’ None ubuyobozi bwa Paul Kagame buradutengamaje. Yampaye saza neza, buri kwezi  ndayabona nkagura  utwo nkeneye. Agize no kohereza Meya atuzanira n’icyo turya ku bunani twibazaga uko tuzabaho,none  baduhaye umuceri, amavuta,ibishyimbo,kawunga n’isabune,banagerekaho ibitenge tuzaserukana mu bandi ku bunani. Urukundo Kagame adukunda ni rwo tumukunda,tumufatiye iry’iburyo,narambe ku ngoma.’

Nyirahakuzimana Yvonne w’imyaka 31,ufite umugabo n’abana 3 avuga ko ubusanzwe atunzwe no kubumba Imbabura n’ibiraka by’umugabo  byo guhingira abandi. Iyo ibyo biraka byabuze n’imbabura ntizume mu bihe nk’ibi byimvura nyinshi, bajya mu buriri bakaryama n’abana baburaye.

Nyirahakuzimana Yvonne avuga ko yibazaga uko azasohoka ku bunani kuko yagiraga agatenge kamwe gusa none arasubijwe.

Ati’’ Twibazaga icyo tuzarya ku bunani  pe!  Baradutunguye cyane kuko baduhamagaye batubwira kuza kwakira Meya,ko ari budusure tugira ngo ni inama iri bube,ntitwari tuzi ko ari ubunani baduha.  N’igitenge nagira iki nambaye gusa,none bampaye n’ikindi nzambara ku bunani,Imana ibahe umugisha.’’

Munyangabe Marc w’imyaka 76 na we uri mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma,avuga ko mu byo yahawe harimo icyo yiyorosa,akaba yararanaga imbeho.

Ati’’ Banampaye icyo niyorosa,ndashimira cyane umubyeyi wacu Paul Kagame umenya abasaza n’abatagize uko bameze,  natwe abasigajwe inyuma n’amateka tukaba dufite ijambo, bigera n’aho abayobozi batuzanira ubunani turi kumwe n’abandi baturage, tutavanguwe nka kera.’’

Munyangabe Marc w’imyaka 76 yishimiye ubunani ahawe

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet,avuga ko aka karere kakigaragaramo umubare munini  w’abatishoboye,  hakorwa ibishoboka byose ngo hahangwe imirimo ituma abayihawe biteza imbere  bakava muri icyo cyiciro, akabonraho gusaba abagerwaho n’amahirwe y’iterambere  kutayapfusha ubusa.

Ku bundi buzima bw’akarere,uyu muyobozi yavuze ko bishimira ko nubwo hagiye habaho Ibiza hamwe na hamwe bigatwara imyaka y’abaturage, muri rusange ikirere cyagenze neza abaturage benshi  bejeje,byatumye hashyirwaho gahunda yo kwagura ubwanikiro ngo umusaruro w’ibigori wabonetse wanikwe neza,ahagutse kubera ubwinshi bwawo.

Avuga ko babishimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame ku bw’ishwagara n’ifumbire babonye mu mirenge itarezaga kubera kubibura ikaba ubu yarejeje, akaboneraho gusaba abaturage kudapfusha ubusa umusaruro babonye, bakanashyira imbaraga guhora bawongera,ibyo bakeneye ngo wiyongere Leta ikabibafasha.

Ikindi uyu muyobozi avuga cyabashimishije muri uyu mwaka  urangira ni gahunda ya ‘Tujyanemo’’ avuga ko yahinduye imibereho y’abaturage,byatumye MINALOC iha akarere  igihembo,  kanahabwa inka y’ubutwari na MINUBUMWE,kabaye aka mbere mu ntara y’uburengerazuba mu kwitabira urugerero k’urubyiruko, bisanga igikombe cy’isuku kahawe ku rwego rw’intara y’uburengerazuba,akavuga ko byose byagezweho  ku bufatanye bw’’abaturage n’abayobozi babo.

Yaboneyeho kwifuriza abaturage bose b’aka karere umwaka mushya muhire wa 2024, barushaho kwicungira umutekano nk’uko byagenze mu bihe bya Noheli, ukazaba umwaka w’ibikorwa no kongera imbaraga mu rugendo rw’iterambere rirambye,banarushaho gukomeza ubumwe bwabo nk’imbaraga zabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top