REBERO

Advertise Here!

Netball mu Rwanda ikomeje kwigisha no guhugura abatoza na basifuzi

Netball nkindi mikino yose ntago ufite inkomoko muri afurika ukaba ari umukino watangiye ahagana mu mwaka 1891 utangirira mu gihugu cy’ubwongereza utangira ukinwa na bagore gusa.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Netball hano mu Rwanda ryateguye amahugurwa y’abatoza na basifuzi mu rwego rwo kurushaho kuzamura Netball mu Rwanda.

Aya mahugura ari mu rwego rwo kurushaho kugira abantu bahuwuhugukiwe kurushaho kugira ngo hazamurwe ireme ryawo no kurushaho kugira abawukina benshi bikaba ariyo mpamvu harikuba ayo mahugurwa azamara iminsi 4 kuva kuya 3 kugera ku itariki ya 6 Mutarama 2024.

Uwineza Sarah na Niyonkuru Samson ni bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko kuba babonye aya mahugurwa ari ikintu k’ingenzi cyane kuribo nkabari basanzwe bakurikirana umukino wa Netball.

Samson akomeza agira ati” Ni iby’agaciro gakomeye kuba tubonye aya mahugurwa kubera ko agiye kudufasha kuzamura no kwigisha birushijeho umukino wa Netball kuberako hano mu Rwanda ntago uyu mukino urasakara cyane rero tugiye ku wumenyekanisha no kuwigisha kubera ko tuzaba dufite ubumenyi buhagije kuri wo

Abagera kuri 42 nibo bariguhugurwa harimo abakobwa 30 na basore 12 bose bakaba barikwigishwa amategeko n’uburyo bw’imikinire ya Netball.

Uko ari 42 ni bamara guhugurwa bakaba bazerekeza hirya no hino kugira ngo bashyire mu bikorwa ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa bahawe.

Aya mahugurwa akaba agomba kumara igihe k’iminsi ine aho abahugurwa bazahugurwa muburyo bwo kwiga bandika no muburyo ngiro bw’ibyo bahuguwemo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top