REBERO

Advertise Here!

Udukingirizo dukomeje kuba iyanga mu tuzu twashyiriweho kudutanga

Ubwo umwaka wa 2023 wasozwaga hagaragaye abantu bakomeza kuvuga ko udukingirizo dukomeje kubura aho dusanzwe dufatirwa, kuko abadukeneye badushaka bakatubura ndetse kuri utwo tuzu ugasanga hanmwe nahamwe turafunze naho dufunguye bakakubwira ko ntaduhari.

Ubundi birasanzwe ko kuri utwo tuzu turi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali dutanga utwo dukingirizo kugira ngo abadukeneye babashe kwirinda virusi ya Sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano idakingiye, ariko ibi bikaba bimwe mu bituma urubyiruko rukoreraho kubera kutubura.

Umwe mubadushakaga twasanze aho bita Matimba za Nyamirambo yadutangarije ko dusigaye dukenerwa na benshi, bityo bagahita batumaraho uwagakenera agasanga ntaduhari.

Agira ati: “Mu byukuri ubundi twajyaga dukenerwa n’urubyiruko ariko narwo rukadufata rwihishe kuko batashakaga kugaragaza ko bagiye kwisayidira, ahubwo abagabo bakaba aribo badukenera kugira ngo badukoreshe baringaniza imbyaro, cyangwa se abagore bakora umwuga w’uburaya, ariko ubu twarabuze kandi muri Buktike kihagazeho bityo bigatuma abantu bakorera aho”.

Naho ku kazu kari Mu Migina imbere ya Stade naho usanga duhari ariko ntabwo bakurengereza dutatu kuko nabo utwo bafite ntabwo ari twinshi, cyakora ho turacyahaboneka gusa naho rimwe na rimwe usanga hafunze niba abakozi barabaye bake ntabwo byamenyekana.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida Dr Basile Ikuzo yemeza ko udukingirizo duhari haba ku bigo nderabuzima ndetse no mu bigo by’urubyiruko kandi butangirwa ubuntu ku babukeneye.

Agira ati: “Kuri utwo tuzo tuzakurikirana turebe impamvu ariko kubijyanye naho bashobora kutubona ho harahari kuko abagana ibigo nderabuzimo mu Rwanda babasha kutubona kandi bakanipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, ikindi ku rubyiruko nabo bagana ibigo by’urubyiruko hariyo abashobora kubafasha ndetse naho bakaba babasha kuhabona serivise yo kwipimisha kandi abakeneye udukingirizo nabo bakaduhabwa”.

Izi mbaraga, hamwe no kwipimisha, PMTCT, no kuvura virusi itera SIDA (ART) ku bigo nderabuzima birenga 550 bikorera mu bice birenga 95% by’igihugu, harimo n’abaturage bo mu cyaro, byagize uruhare runini mu kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top