REBERO

Advertise Here!

Miliyari zisaga 10 Frw niyo ngengo y’imari ya Ferwafa muri 2024

Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2024 ingana na 9.932.725.243 Frw.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024, mu cyumba cy’inama cya Serena Hotel ahateraniye bamwe mu banyamuryango b’iri Shyirahamwe.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabanje gushima ibyiza byagezweho mu mwaka watambutse, cyane cyane umusaruro w’amakipe yahagarariye igihugu.

Abanyamuryango bohererejwe uko ingengo y’imari y’uyu mwaka iteye mu minsi 10 ishize ariko bitabujije ko Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie, abanza kuyinyuramo muri make ahereye ku bikorwa byo mu mwaka washize byazamutse kubera igikorwa cyo kuvugurura inyubako y’Isonga.

Muri uyu mwaka, miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw akoreshwe mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw azajya mu kugura ibikoresho by’inyubako ya Isonga yubatswe na FERWAFA.

Miliyari 2,41 Frw azagenerwa amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore.

Mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru ku bakiri bato, muri uyu mwaka FERWAFA yateganyije ko hari miliyoni 160 Frw zizajya mu bikorwa byo kujya gushaka no guhuriza hamwe abana b’Abanyarwanda bakina mu makipe akomeye hanze.

Iyi nteko kandi yemerejwemo Hakizimana Louis nka Komiseri ushinzwe Imisifurire ndetse n’abagize inzego zigenga za FERWAFA.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top