REBERO

Advertise Here!

Mohamed Wade mbere yo kwirukanwa yakuwe kurubuga rwa Whatsapp yahurigaho na bakinnyi

Gutsindwa na Gasogi byatumye ikizere umutozaMohamed Wade yarafitiwe n’ubuyobozi bwa Rayonsoprts gishira bafata umwanzuro wo kumusezerera.

Umukino ufungura igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda wahuje ikipe ya Gasogi na Rayonsports Fc wabaye kuri uyu wa gatanu aho ikipe ya Rayonsorts yatsinzwe na Gasogi ibitego 2-1.

Ibitego bya Kabanda Serge ku munota wa 28 n’uwa 58 ni byo byakoze ikinyuranyo mu gihe Nzinga Héritier Luvumbu yatsinze impozamarira ku munota wa kane w’inyongera.

Uyu mukino ni wo wa wabimburiye iyindi y’Umunsi wa 16 mu gihe hari hashize ukwezi Shampiyona y’u Rwanda idakinwa kubera ikiruhuko cyakurikiye isozwa ry’imikino ibanza.

Nubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayonsport buvuga ko butirukanye umutoza wabwo amakuru agera kuri Rebero.co.rw nuko uyu mugabo wari umwungiriza akaza guhabwa kuyobora iyi kipe nuko yaba atumvikana nabamwe mubakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.

Amakuru Rebero.co.rw ifite nuko bamwe mu bakinnyi bakinira iyi kipe ya Rayonsports bagiye bagira inama umutoza ariko ntabashe kubatega amatwi nabo bagahitamo kumwihorera bikaba byarabaye intandaro yuko bamwe mubakinnyi batifuza gukomeza gukorana nawe.

Bitewe n’umusaruro wagaragaye ku mukino wabahuje na Gasogi ikabatsinda ibarusha kuri uyu munsi uwari umutoza wa Rayonsports yakuwe kurubuga rwa Whatsapp yahuriragaho na bakinnyi na bamwe mu bayobozi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top