REBERO

Advertise Here!

Congo yashyikirijwe abasirikare babiri ba FARDC n’umurambo w’uwarasiwe mu Rwanda

Abasirikare babiri b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari batawe muri yombi n’icy’u Rwanda, ndetse n’umurambo w’umwe warasiwe mu Rwanda, bashyikirijwe Igihugu cyabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, nyuma y’iminsi ibiri, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Tariki 16 Muatarama 2024, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwari bwatangaje ko abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda banyuze mu Mudugu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Abo basirikare bari bafite imbunda imwe, umwe muri bo yarashwe n’igisirikare cy’u Rwanda nyuma y’uko na we abarashemo. Nyuma y’ibi byatangajwe na RDF, igisirikare cya Congo FARDC na cyo cyatangaje ko abo basirikare koko bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ariko ko bahisanze mu buryo bwo kwibeshya, kivuga ko cyasabye urwego rushinzwe kugenzura iby’imipaka mu karere EJVM kubikurikirana kugira basubizwe iwabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024 ni bwo igisirikare cy’u Rwanda cyashyikirije icya Congo umurambo w’uwarashwe ndetse n’abasirikare babiri bari bafashwe.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko FARDC yakiriye umurambo w’uyu musirikare wayo, wahise ujyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Camp Katindo kiri mu Mujyi wa Goma.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top