REBERO

Advertise Here!

Urukingo rwa Malaria rwatangiye gukoreshwa mu buryo buhoraho

Igihugu cya Cameroon cyabaye icya mbere cyatangirijwemo ibikorwa byo gutanga urukingo rwa Malaria mu buryo buhoraho atari mu igerageza, nyuma y’uko OMS irwemeje.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2024, mu Gihugu cya Cameroon, muri gahunda igamije kurandura Malaria muri iki Gihugu ndetse no ku Mugabane wa Afurika.

Uru rukingo rutangiye gukoreshwa, nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje urukingo rwa RTS, S, rwakozwe n’ikigo cyo mu Bwongereza gikora imiti n’inkingo GSK.

Uru rukingo rwitezweho kuzagabanya impfu z’abana bitabaga Imana bazize indwara ya Maralia yibasira cyane Umugabane wa Afurika.

Cameroon ibaye Igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo hagati gitangiye gutanga izi nkingo, ndetse ngo hari n’ibindi Bihugu bisaga 20 byifuza kuzatangira iyi gahunda muri uyu mwaka, nk’uko bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukwirakwiza inkingo (Gavi).

Icyakora ikigo cyo mu bwongereza gikora izi nkingo (GSK) kivuga ko gifite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 15 gusa ku mwaka, mu gihe nibura buri muntu aba agomba guterwa dose 4, zikingira ku kigero cya 30% Gusa.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top