REBERO

Advertise Here!

Ese waba uzi uko byagenze Taliki ya 19 Nyakanga 1994 Perezida Kagame Paul arahirira kuba ministiri w’ingabo/vice President

Reka mbasubize inyuma imyaka hafi 30 ishize. Tariki ya 19 Nyakanga 1994 nyuma gato ya Genocide Yakorewe abatutsi President Kagame yarahiye kuba ministiri w’ingabo/vice President

Abakiri bato ndashaka ko iri jambo yavuze uritekerezaho cyane. Genocide nibwo yari ikirangira imibiri ikiri kukarubanda itarashyingurwa yewe hari interahamwe zikihishe mumazu.

Nyakanga ni mukwa 7. Ubwo 19.07.1994 Urumvako hari hashize ibyumweru bibiri gusa Genocide yarimo ikorerwa abatutsi ihagaritse na FPR/RPA. Fata iryo jambo wumve niba ibyo yavuze yarabikoze.

Yagize ati “Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye’’.

Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nk’uko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere, Ndizera ko tuzakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rushya, guha Abanyarwanda uburenganzira bwo kwishyira bakizana.

Ndetse n’abakoze ibyaha, ndumva twababwira ko bafite umwanya mu Rwanda kandi ko dufite inshingano zo kubigisha cyangwa kubahana mu gihe ari ngombwa.”

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top