REBERO

Advertise Here!

Perezida Filipe Nyusiwa Mozambique ari mu Rwanda

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ari mu Rwanda ndetse yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro bigamije kongerera ingufu imikoranire y’Ibihugu byombi.

Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bwatambutse kuri X muri iki gitondo, buvuga ko Perezida Filipe Nyusi yakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Perezidansi y’u Rwanda yagize iti “Ku mugoro washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye.”

Perezida Kagame wakiriye Nyusi kuri uyu wa Kane, ku munsi umwe yanakiriyeho Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya.

Lt Gen Mamady Doumbouya wakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top