REBERO

Advertise Here!

Belariyoze indwara y’inzoka ituruka ku kwituma ku gasozi iyo itavuwe neza itera kanseri y’umwijima

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Indwara zititaweho wijihijwe kuri uyu munsi tariki ya 30 Mutarama 2024 wizihirizwa mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, aho abaturage basobanuriwe uburyo izi ndwara zititaweho zigomba kwirindwa.

Kujya guhinga mu gishanga utambaye inkweto ndetse no kwituma ku gasozi bikaba ari bimwe mu bitera indwara ya bilariyoze iyo ndwara itavuwe neza ikaba itera Kanseri y’umwijima.

Ibi bikaba byagarutsweho ubwo abayobozi batandukanye mu buzima babisobanuriraga abaturage bari baje kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wabaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, aho izi ndwara zititaweho zigomba kuba zarandutse muri 2030.

Akarere ka Kicukiro kahagarariwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa Antoine Mutsinzi, akaba yashimye abahisemo kuza kwizihiriza uyu munsi mpuzamahanga w’indwara zititaweho mu karere ayobora.

Agira ati: “Si uko muri aka karere kacu aribo batazi izi ndwara ariko ni nabyiza ko tugomba kugira isuku n’isukura kugira ngo turusheho kurwanya izi ndwara ziterwa n’umwanda, buri wese abere ijisho mugenzi we kandi nitwirinda umwanda tuzagira ubuzima bwiza buzira izo ndwara”.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima uvuga iki kuri izi ndwara?

Uyu muryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko hari indwara zitabwaho harimo Kanseri, indwara za malariya ndetse n’izindi ariko izi ndwara nk’inzoka, ibisazi by’imbwa, kuribwa n’inzoka zo ku gasozi, igicuri, ibibembe ndetse n’imidido zo ari indwara zititabwaho, nyamara zihitana abantu.

Mugabo Jules wari uhagarariye umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) yavuze ko mu bantu bafite izi ndwara nibura imwe bagera kuri miliyari imwe nibura umuntu umwe muri barindwi afite iyi ndwara.

Agira ati: “Izi ndwara zititaweho ziterwa n’umwanda, isuku nke mu ngo dutuyemo, isuku nke ku mubiri, isuku nke mubyo turya cyangwa mu binyobwa, bityo bigatuma ubuzima bw’abantu buzahara cyane bigatuma bitabazanira inyungu mu mirimo yabo, bityo bikabaviramo ubukene”.

Yakomeje avuga ko icyo tugomba kuzirikana uyu munsi ni uko izi ndwara zibasiye abantu benshi ariko igishoboka ni uko dushobora kuzirinda.Intego y’uyu mwaka iragira iti: “Dushyire hamwe dukore turandure izi ndwara zititaweho”. ijwi ryawe n’igikorwa cyawe byahindura ubuzima, ishami ry’umuryango w’abibumbye mu buzima rirasaba kuri uyu munsi abantu bose gushyira hamwe mu kurandura izi ndwara kuko bishoboka.

Ese kurandura izi ndwara zititaweho mu Rwanda birashoboka

Dr Aimable Mbituyemungu ukuriye ishami rya Malariya hamwe n’izindi ndwara mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) avuga ko kurandura izi ndwara ari urugendo, kuko umubare wabagenda barwara izi ndwara ugenda ugabanuka haba mu bana ndetse n’abakuru

Agira ati: “Abana bari munsi y’imyaka itanu bafite kuko bari kuri 41% izi ndwara cyane ariko  n’abakuru bafite indwara y’inzoka zo mu nda ni 48% , twavuga ko bishimishije kuko byavuye kuri 60%, bito rero bikaba bigaragara ko urugendo atari rubi gusa biradusaba kujyanamo twese”.

Yakomeje avuga ko abenshi batazizi ariko abajyanama b’ubuzima tubakoresha mu kurwanya malariya ariko ubu banadufasha mu gutanga ikinini cy’inzoka zo mu nda bakaba bafatanya n’abarimu ku mashuri, bityo rero barasabwa kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku buryo bashobora no kuzipima bitari uburyo byo kubikora mu bukangurambaga gusa.

Umuyobozi w’ungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko bafatanije n’inzego z’ibanze babashije guhashya indwara y’umusinziro yaterwaga n’isazi ya Tsetse kuko byemejwe n’ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Mata 2020.

Agira ati: “Kurandura izi ndwara zose zititaweho birashoboka, reka mbonereho gushimira abafatanyabikorwa bose twajyanyemo mu kurandura izi ndwara kuko intego yacu ari imwe yo kugira u Rwanda ruzira izi ndwara zititaweho”.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda(RBC) bagaragaje ko indwara ya Bilariyoze yagaragaye mu midugudu 1,013 mu gihe indwara y’ubuheri (Shishikara ushime) nayo muri 2019 abayanduye bageraga ku 100.000 , naho abarwaye imidido bagera ku 6.000, mu gihe abariwe n’imbwa bagera ku 1.000 abariwe n’inzoka zo ku gasozi bagera ku 1.500

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top