REBERO

Advertise Here!

Inteko rusange ya Sena yaraye iteranye yemeza abayobozi batandukanye

Kuri uyu mugoroba tariki ya 31 inteko rusange ya Sena yaraye yemeje Bwana Gashongore Kadigwa nka visi Perezida w’Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi.

Gashongore Kadigwa asanzwe afite ubunararibonye munzego z’ubutabera kuko yari asanzwe ari umucamanza muri uru rukiko

Perezida wa komisiyo ya Politike n’imiyoborere muri Sena Bwana Nsengiyumva Fulgence yavuze ko bashingiye ku bunararibonye afite mu nzego z’ubutabera bizamufasha kuzuza inshingano yahawe.

Iyi nteko rusange ya Sena kandi yemeje Bwana Bugingo Emmanuel uherutse kugirwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambiya.

Naho Bwana Ngango James nawe akaba yamaze kwemezwa ku mwanya wa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubusuwisiakaba n’uhagarariye u Rwanda mu biro by’Umuryango w’Abibumbye I Geneve

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top