REBERO

Advertise Here!

Kanseri y’inkondo y’umura nidushyiramo imbaraga izaba icitse mu Rwanda mu myaka 2

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu munsi muri Marriott mbere yuko hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Kanseri minister w’ubuzima mu Rwanda yemeza ko kubera ko inkungo zabonetse kandi zikaba zihabwa abana b’abakobwa iyo kanseri izaba yacitse muri iyo myaka ibiri.

Ubwo yafunguraga iyo nama nyunguranabitekerezo kuri Kanseri yavuze ko indwara ya Kanseri ari imwe muzihitana abantu benshi ku isi, harimo kanseri y’ibere niyo iza imbere mu Rwanda n’abantu 1,237 bangana na 14%, kanseri y’inkondo y’umura 1,223 bangana 13,9% naho Kanseri ya Prostate ikaba iri ku mwanya wa gatatu na 1,054 bangana na 11,9%

Nkuko byatangajwe igitsina gore nicyo kibasirwa n’indwara ya Kanseri cyane kuko mu bagaragaye bashya kuri iyo ndwara abagabo ni 3.683 mu gihe abagore ari 5.152 bose hamwe abagaragaweho niyo ndwara bashya muri 2020 ni 8.835. Mu gihe abo yahitanye muri uwo mwaka naho usanga abenshi ari igitsina gore kuko abagabo ni 2.584 mu gihe abagore ari 3.460 ubwo bose hamwe abo yishe bakaba ari 6.044.

Umwe mu banyarwakazi wakize indwara ya Kanseri y’ibere Philippa Kibuga Decuir wabaga USA ariko ubu akaba ari mu Rwanda bimwe mubyo ashishikariza abantu ni “Ikunde Isuzumishe kandi wimenye”.

Agira ati: “Iyo wikunda umenya ibintu byose by’umubiri wawe kandi iyo wumva hari icyahindutse ujya kwa muganga ukipimisha, ndashishikariza buri wese kwikurikirana kugira ngo amenye uko umubiri we umeze ninabwo uzamenya uko wirinda”.

Yakomeje avuga ko kuba ari mu Rwanda ni ugushishikariza abantu kwirinda no kwimenya kuko indwara ya Kanseri niyo imaze abantu kuko abenshi bayimenya ari uko yabarenze ariko bibaye byiza buri mwaka wa kwipimisha kugira ngo umenye uko uhagaze nibura usanze yaragufashe wivuze hakiri kare kuko iyo wikurikiranye urakira.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin avuga ko hari Kanseri zikomeye zirimo kumara abantu arizo Kanseri y’Ibere hamwe na Kanseri y’Inkondo y’umura ariko iyo zivujwe kare zirakira ndetse nka Kanseri y’inkondo y’umura mu myaka ibiri izaba icitse.

Agira ati: “Zimwe mu mpamvu twemeza ko izaba yacitse ni uko kuva dutangiye gukingira Kanseri y’inkondo y’umura ubu abo twahereyeho ni abagore, naho Kanseri y’ibere iravurwa igakira iyo wabimenye kare ukayivuza kuko biri ku kigero cya 80%”.

Yakomeje avuga ko kuri Kanseri y’ibere nta rukingo ifite icyiza ni ukwipimisha kare kugira ngo uwo bayisanganye abashe kwivuza hakiri kare kuko mu bitaro bitandukanye muri buri ntara zamaze kuhagera imashini ziyipima za Mamographe, bityo rero izo kanseri ebyiri zibasira ababyeyi nidushyiramo imbaraga tuzazigabanya.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top