REBERO

Advertise Here!

Gukora siporo ku rugero rukwiriye birinda indwara zose 40%  tubigire umuco

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri ku isi yose, mu Rwanda ukaba wizihijwe hakorwa Siporo rusange ari naho hatangiwe ubutumwa bwo kurwanya iyo Kanseri.

Uyu munsi rero yari gahunda yo kwisuzumisha ndetse no kumenya ibijyanye n’indwara ya Kanseri no kwifatanya n’abayirwaye ndetse nabayikize kuko ari umwanya mwiza wo gutanga ubuhamya kugira ngo abatarayirwara bamenye uko bagomba kuyirinda insanganyamatsiko iragira iti: “Tuzibe icyuho mu kwita ku buvuzi ndetse no gutanga serivise kubarwaye Kanseri

Umwe mu bitabiriye Siporo Uwase Joanna nawe yadutangarije ko yari asanzwe akora Siporo gusa ariko ibyo kuba hari indwara iyo siporo imurinda ntabwo yari abizi, kuko nyuma ya Siporo yatunguwe nibyo yumvise minisitiri w’ubuzima yavuze.

Agira ati: “Natunguwe no kumva ko iyi siporo irindwa indwara zose ku kigero cya 40%, ubu bitumye uburyo nayikoraga ngiye kongeraho nibura isaha imwe kandi nibura kabiri mu cyumweru, ikindi ni ukwitabiri kwikingiza inkondo y’umura ndetse no kwipimisha kanseri y’ibere kugira ngo umenye uko uhagaze”.

Dr Francois Uwinkindi ukuriye ishami rirwanya indwara zitandura harimo na Kanseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko muri 2007 imibare yagaragazaga ko abarwayi ba Kanseri bari 650 ariko ubu imibare y’abantu baza kwivuza mu bitaro byo mu Rwanda ubu iratwereka ko bagera ku 5.300 bashya barwaye kanseri bigaragara ko ikomeza kwiyongera cyane.

Agira ati: “Uko abantu bazi kanseri byarazamutse ndetse n’uburyo bwo kuyivura nabyo burazamutse, kuko mu myaka 10 ishize twari dufite laboratwari 1 yapimaga kanseri ariko ubu dufite 5, ikindi twagiraga umuganga umwe wayipimaga nawe utari umunyarwanda, ariko ubu dufite abarenga 22 kandi tukaba tubahugurira mu Rwanda”.

Yakomeje avuga ko kubera ko abayipima biyongereye ndetse nabayivura ubu twashyizeho uburyo bwo gukusanya amakuru ku barwayi bose baje kwivuza ku bitaro akaba ariyo mpamvu ubu tubona ko imibare irushaho kuzamuka kuko hari abo yicaga bitaramenyekana.

Ikindi usibye kuba abagabo byaragiye bigaragara ko barwara kanseri ya Prostate ariko ntabwo ariyo yonyine kuko hari n’abarwara kanseri y’ibere gusa ntabwo ari benshi, imibare y’umwaka ushize yatweretse ko hagaragaye abagabo bagera kuri 26 barwaye kanseri y’ibere

Dr Maniragaba Theoneste ukuriye ishami ryo kuvura indwara ya Kanseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu kwitegura uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri habaye ibikorwa bibiri harimo icyo kuba harabayeho inama nyunguranabitekerezo n’Abafatanyabikorwa mu kuvura kanseri aho twaganiriye ku bintu bine by’ingenzi.

Agira ati: “Ibyo bintu ni ukongera imbaraga mu bukangurambaga kwigisha kugira ngo abantu bisuzumishe hakiri kare, gushyira imbaraga mu kwigisha abaganga ndetse no kongera ubushakashatsi kuri iyo ndwara kugira ngo hafatwe ingamba, gufasha abantu kubona ubuvuzi mu buryo buboroheye ndetse n’ubwisungane mu kwivuza bubigiremo uruhare, icya nyuma ni uko urugamba rutari urw’abavuzi gusa ahubwo babijyanamo  n’abafata ibyemezo hamwe n’itangazamakuru

Yakomeje kuvuga ko kugeza ubu indwara zibasira abagore cyane ari Kanseri y’ibere ndetse igakurikira na Kanseri y’inkondo y’Umura naho ku bagabo usanga Kanseri yiganje ari iya Prostate nubwo hari iy’ibere nayo yatangiye kugaragara

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top