REBERO

Advertise Here!

Perezida wa Pologne yasuye urwibutso rwa Gisozi ku munsi wa kabiri w’uruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu mu ruzinduko rw’Akazi Perezida wa Pologne arimo gukorera mu Rwanda, uyu munsi ku gicamunsi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yapfukamye ashyira indabyo ku Rwibutso.

Perezida wa Pologne Andrzej Duda akaba yashenguwe n’inzirakarenga zishyinguwe mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, amaze gusobanurirwa amateka yakorewe abatutsi yashyize mu gitabo cya bashyitsi ubutumwa bwakababaro yatewe nibyabaye mu Rwanda.

Agira ati: “Mu izina ryanjye bwite n’iry’abaturage ba Pologne, twibutse inzirakarenga zisaga miliyoni zazize jenoside yakorewe abatutsi, iri rikaba ari isomo rikomeye ku bubi bwamacakubiri kugeza aho abantu bahinduka bakica bagenzi babo, abana babo ndetse imiryango ikazima”.

Akaba yashimye aho igihugu kigeze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu gukomeza gusana igihugu, ndetse yongeraho ko hari amateka ahuye nay’igihugu cye.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top