REBERO

Advertise Here!

Umwaka wa 2024 ni umwaka wa mateka ku Rwanda

Umwaka wa 2024, uzarangwa n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, by’umwihariko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, benshi bakunze kwita ‘umunsi w’ubukwe’, ndetse no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Tumenye bimwe mu by’ingenzi bizaba muri uyu mwaka.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, ni kimwe mu bikorwa bihanzwe amaso n’Abanyarwanda bose yaba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo.

Kwibuka no kwibohora ku nshuro ya 30

Ikindi gikorwa gihanzwe amaso na benshi, ni Ukwibuka ku nshuro ya 30, bizaba mu kwezi kwa Mata kuva tariki 07, kizatangirira ku cyumweru cy’icyunamo kizasoza tariki 13 Mata, kigakomereza ku minsi 100 yo Kwibuka, izarangira tariki 03 Nyakanga.

RDF izaba imaze imyaka 20 itangiye ubutumwa bwo kugarura amahoro Muri uyu mwaka kandi, u Rwanda ruzizihiza imyaka 20 rumaze rutangiye gutanga ubufasha mu butumwa bwo kugarura amahoro, rwohereza ingabo mu Bihugu binyuranye

Igaruka rya Rwanda Day

Mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare tariki 02 na 03, Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda, n’inshuti zabo, bazongera basase inzobe bahurire mu nama izwi nka Rwanda Day yari imaze imyaka ine itaba.

Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho

Ikindi gikorwa gitegerezanyijwe amatsiko mu Rwanda, ni Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago y’Isi VCWC (Veterans Clubs World Championship) giteganyijwe gutangirira mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere, kizaba hagati ya tariki 01-10 Nzeri 2024.

Ni ikihe gikorwa (event) utegerezanyije amatsiko muri 2024? Bimwe mu bikorwa bikomeye byitezwe twavuga nk’ifungurwa rya Stade Amahoro, amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba abaye bwa mbere ahujwe n’ay’Abadepite ndetse u Rwanda ruzaba rumaze imyaka 30 rwibohoye.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top