REBERO

Advertise Here!

Rwanda NGO Forum irakangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bushya ku munsi w’Abakundana

Umunsi mpuzamahanga wa gakingirizo wijihijwe umunsi umwe mbere y’umunsi w’abakungdana, Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum) ifatanije na AHF hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’Abanyamakuru bandika ku buzima barwanya Sida (ABASIRWA) bizihije umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo bakangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera sida.

Traiki 13 Gashyantare 2024 umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo ukaba wizihijwe ku nshuro ya 15 mu Rwanda, ni umwanya wo kuzirikana ko Sida igihari bityo dukomeze ingamba zo kwirinda iyo virusi itera sida dukoresha agakingirizo.

Uwase Kevine waturutse mu muryango Impanuro Gilrs Initiative yatangiye atubwira ko amakuru bafite ari makeya ariko akurikije ibiganiro byahatangiwe hari byinshi abashije kumenya ndetse agiye kurushaho kubyunguranaho n’urubyiruko bagenzi be kugira ngo nabo babashe kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera sida.

Agira ati: “Nkuko harimo kwizihizwa umunsi w’agakingirizo gafite uburyo butatu kakugirira akamaro kakurinda gutwara inda utateganije,karinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kakaba kagufasha kuboneza urubyaro, bityo rero cyane cyane urubyiruko rufite impungenge zuko rutabikirwa amakuru mu gihe bagiye kugashaka muri butike cyakora turizera ko bizagenda bicika cyangwa se tukayoboka ikigo cy’urubyiruko akaba ariho tubuvana”.

Yakomeje akangurira urubyiruko ko rugomba kutishora mu mibonano mpuzabitsina rudakoresheje agakingirizo dore ko hari imvugo zitajyanye n’igihe zo kurira bombo mu ishashi, ariko nidukomeza kubigisha bakamenya ingaruka nibyo bandurira mu kudakoresha agakingirizo bazabisobanukirwa kuko kwigisha ni uguhozaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kabanyana Nooliet w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), uyu munsi ni umunsi w’amateka mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya sida.

Agira ati: “Ubwandu bushya bwa virusi itera sida bugenda bugaragara mu byiciro byihari aribyo Indangamirwa (Key Population) ndetse no mu rubyiruko rw’abakobwa hamwe n’abagore bakiri bato aho bigaragara ko ubwandu buri hejuru bityo rero agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe mu gihe bagakoresheje bagamije kwirinda ubwo bwandu bushya bwa virusi itera sida”.

Yakomeje avuga ko kwizihiza uyu munsi ari ukwibukiranya ko virusi itera sida igihari bityo hagakoreshwa agakingirizo neza kuko biturinda kwandura za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bityo rero tukaba dushishikariza urubyiruko ko ku munsi w’abakundana aho bahana indabyo bajye banibuka ko n’agakingirizo ari ngombwa kugira ngo kabarinde izo ndwara twavuze haruguru.

Dr IKUZO Basile Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya sida  mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) nawe yagarutse kuri uyu munsi aho yakomeje gushimangira ko virusi itera sida igihari kandi ko kuyirinda ari ugukoresha agakingirizo ku bananiwe kwifata ndetse anashimira abafatanyabikorwa bakomeje gufatanya muri gahunda yo kurandura iyo virusi itera sida.

Agira ati: “Dufatanije na bafatanyabikorwa bacu barimo AHF, Rwanda NGO Forum, n’abanyamakuru barwanya Sida (Abasirwa) dukomeze kwigisha ko agakingirizo gakoreshejwe neza karinda ubwandu bushya, kandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo mbere yuko habaho umunsi w’abakunda ni byiza kuko abakunda bagomba nabo gukoresha ako gakingirizo kugira ngo birinde kuba bakwandura virusi itera sida”.

Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), ihuza imiryango ikora ku buzima 139, bityo rero urubyiruko ruracyafite isoni zo kujya kwaka agakingirizo ndetse naho bagakura.

Rwanda NGO Forum ku bufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa hamwe n’imiryango ibarizwa muri NGO Forum dukomeje gushyira imbaraga muri rwa rubyiruko kuko imibare igaragaza ko ubwandu bushya burimo kuzamuka mu rubyiruko kugira ngo batinyuke bazamure imyumvire kugira ngo barinde ubuzima bwabo kandi ibyo tuzabigeraho dufatanijwe twese.

@Rebero.co.rw

1 thought on “Rwanda NGO Forum irakangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bushya ku munsi w’Abakundana”

  1. Ese kumunsi w’abakundana kwitwaza udukingirizo ni ngombwa? Niba ari ngombwa se nkurubyiruko cyangwa nundi wadukenera yadukura he?

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top